Ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye i Kigali, Umuyobozi w’Intara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budagi, Malu Dreyer, wasuye u Rwanda ayoboye itsinda ry’abandi bayobozi 30.
Min.Malu Dreyer ari mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi 30 yaje ayoboye bo mu nzego zitandukanye barimo; Minisitiri w’Imari mu Ntara ya Rhineland-Palatinate, bane bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Rhineland-Palatinate, barimo Visi Perezida wayo, n’abandi batandukanye mu bagize Guverinoma.
Umubano w’u Rwanda n’Intara ya Rhineland-Palatinate umaze imyaka isaga 36, aho washyize mu bikorwa imishinga isaga 2000 yatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 100 z’amayero, mu burezi, kubaka ibikorwaremezo, ubuvuzi,…
Malu Dreyer wageze mu Rwanda ayoboye iri tsinda ry’abayobozi, asanzwe ari umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi ‘Social Democratic Party (SDP)’, umwanya yatorewe mu 2017, akaba ari na we mugore wa Mbere wabaye Umuyobozi (Minisitiri akaba ba Perezida) w’iyi Ntara ya Rhineland-Palatinate, umwanya yagiyeho mu 2013.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Reyinilandi Palatineti bwatangiye mu mwaka wa 1982. bushingiye ku nkingi enye nkuru arizo: Gusangira ubumenyi, Gusangira umuco, Ubucuti ndetse n’ibikorwa by’amajyambere.




