Iyo umuturage arangirijwe urubanza nibwo aba abonye ubutabera bwuzuye- Min. Busingye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko umuturage ahabwa ubutabera bwuzuye mu gihe urubanza rwe ruba rwarangijwe.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga bazajya barangiza imanza na ba Noteri.

Minisitiri Busingye yabasabye kwirinda gusiragiza abaturage mu gihe cyose babagannye babashakaho ubutabera. Ati “Mugomba kuzirikana ko iyo umuturage arangirijwe urubanza aribwo aba abonye ubutabera bwuzuye. Mwirinde gusiragiza abaturage baza babagana, murangize imanza mwahawe ku gihe kandi mu buryo bujyanye n’icyemezo cy’urukiko cyangwa icy’Abunzi”.

Minisitiri Busingye aha impanuro abari bamaze kurahirira imirimo y’Ubunoteri n’Ubuhesha bw’Inkiko, yagize ati “Ndabasaba ubushishozi n’umutimanama mu mirimo mugiye gukora iri mu bubasha muhabwa n’amategeko kuko idakozwe neza yateza ibibazo mu baturage no ku gihugu”.

Akomeza ababwira ko imirimo bashinzwe yo kurangiza imanza cyangwa iy’Ubunoteri, iyo idakozwe neza bitagira ingaruka ku baturage gusa, ahubwo ko n’Igihugu kihahombera.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga 13 nibo barahiye, mu gihe mu gihugu hose habarurwa abahesha b’inkiko 3129 barimo ab’umwuga 502. Abatari ab’umwuga bose bahembwa na leta, abenshi bakora mu nzego z’ibanze biganjemo abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari n’ab’imirenge.

mIN
Nyuma yo kwakira indahiro z’Abahesha b’Inkiko batari ab’Umwuga na ba Noteri, Minisitiri Busingye yafatanye nabo ifoto y’urwibutso

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *