Umuryango wo kwa Rwigara Assinapol uvuga ko watunguwe no kumva ko hatejwe imitungo yabo mu cyamunara cyabaye ku wa 3 Ukwakira 2018, bakaba babyita ubusahuzi.
Amakuru y’itezwa mu cyamunara ry’imitungo y’umuryango wa Rwigara Assinapol bamwe bavuga ko ryatangiye guhwihwiswa cyane ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, ariko bamwe batazi ikizagurishwa.
N’ubwo bavuga ko batigeze babimenyeshwa mbere, abo kwa Rwigara bavuga ko bacyekaga ko nubwo cyamunara yabaho, yabera ahazwi nka Rwandex, i Gikondo aho uruganda rw’itabiri rwa Rwigara rwahose rukorera, ari naho cyamunara zabanje zabereye, ariko si ho byabereye kuko cyamunara yabereye i Masoro.
Ahagana saa yine n’igice z’igitondo (10:30 AM) cyo ku wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018, nibwo umwe mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ‘Rwanda Revenue Autority’(RRA) utatangajwe amazina, yabwiye umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika ko cyamunara yabereye i Masoro mu cyanya cy’ingada, mu karere ka Gasabo.
Umunyamakuru ubwo yanyarukiraga i Masoro, ahagana saa 10:37, abakozi ba RRA bamutangarije ko cyamunara imaze umwanya irangiye, iyi cyamunara ngo yiswe “Fonds de commerce ya Premier Tobacco Campany Ltd”.
Umuyobozi mukuru w’ishami rya RRA i Masoro ngo wari mu mpuzankano n’impeta by’igipolisi cy’u Rwanda, yakira umunyamakuru mu biro bye, yamutangarije ko hari abari mu mwanya wo kugira icyo batangaza kuri iyi cyamunara, ko aribo bafite amakuru ahagije. Akaba yavuze ko “cyamunara yabaye ndetse yarangiye kandi yakozwe mu ituze”.
Umunyamakuru yakomereje i Kicukiro ahakorera urugaga rw’abahesha b’inkiko, agambiriye kubona Me Habimana Vedaste wari uhagarariye iyi cyamunara utitabaga Telefoni. Ku rugaga bamutangarije ko Me Habimana yagiye kurangiza izindi manza mu Ntara y’Iburasirazuba ariko bamurangira ahandi afite ibiro aho muri Kicukiro.
Ubwo yahageraga, umwe mu bahesha b’inkiko wemera ko yahoze akorana na Me Habimana, yamutangarije ko yari afite indi cyamunara i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, [aya makuru yose yayahabwaga nta gihe cy’isaha iciyemo].
Umunyamakuru yakomereje ku biro bya RRA ku Kimihurura maze bamutangariza ko cyamunara yabayeho mu gitondo, gusa bavuga ko akazi kabo ari ugushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya, ko kugira icyo bavuga ku byabaye bitari mu nshingano zabo.
Me Habimana Vedaste, umuhesha w’inkiko wa ‘Rwanda Revenue Autority’ bivugwa ko biri mu maboko ye kugira icyo atangaza kuri iyi cyamunara, uretse no kuba atitabaga telefoni ye, n’ubutumwa yahorerejwe n’umunyamakuru ngo ntabwo yasubije. Bivuze ko agaciro k’amafaranga yavuye muri iyi cyamunara ndetse n’uwayitsindiye ari we ugomba kubitangaza.
Itangazo rya Cyamunara:
Itangazo ryari rimanitse ku biro by’akagari ka Masoro bigaragara ko ryashyizweho umukono ku wa 27 Nzeri 2018 na Me Habimana Vedaste, umuhesha w’inkiko w’umwuga, rigira riti “abisabwe na RRA, amaze kubona ibyemezo bigena umusoro byahawe Tabacco Premier Company Ltd, hagamijwe kwishyura ibirarane by’imisoro, umuhesha w’inkiko w’umwuga, aramenyesha abantu bose ko ku wa 3/10/2018 hazagurishwa mu cyamunara ‘Fonds de commerce Tobacco Company Ltd’, cyamunara ikazabera mu cyanya cy’inganda i Masoro ahakorera ishami rya RRA.
‘Fonds de commerce’ bivuze iki? Umwe mu banyamategeko utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko aba ari kampani yose, izina ryayo ndetse n’ibyo icuruza (ikora), ibikorwa ikora n’ibindi biyigize; ati “ni ibigize business y’umuntu byose”.
Undi na we yagize ati “iyo ari cyamunara ya Fonds de commerce, abafitiwe imyenda na nyiri ibikorwa byatejwe mu cyamunara hatirengagijwe n’abakozi bamukoreraga abaye atarabishyura, bose baba bagomba kwishyurwa mu mafaranga yavuye muri iyo cyamunara”.
Abo kwa Rwigara barabivugaho iki?
Anne Rwigara mu izina ry’abagize umuryango wa Rwigara Assinapol avuga ko umuhesha w’inkiko atigeze abamenyesha iby’iyi cyamunara nk’uko amategeko abiteganya.
Ati “Ntabwo twigeze tubimenyeshwa nk’uko amategeko abiteganya,… Ntabwo twabashije kumenya neza icyavuyemo, ntabwo twabashije kumenya icyagurishwaga, icyo nabashije kumenya ni uko ngo yari Fonds de commerce, ntabwo namenye Valeur [agaciro] bagihaye icyo kintu cyatezwaga cyamunara”.
Abajijwe n’umunyamakuru wa VOA, niba koko batari bazi ko iyo cyamunara iraba, yakomeje agira ati “twagombaga kuba duhari, ariko ntabwo twari duhari bitewe n’uko tutari tuzi ko biri buze kuhabera, nta nubwo batanze ya minsi itanu, hari amategeko menshi yishwe mu guteza iyi mitungo, … mbese ni nko kurangiza umugenzo, ni ukwihisha inyuma y’amategeko bagateza n’ibyo bari basanzwe bakoresha”.
Anne Rwigara avuga ko nyuma yo kugura imashini zo muri uru ruganda [zaguzwe mu cyamunara yabaye mbere y’iyi], bahamagaye abakozi bari basanzwe bazikoresha bakomeza akazi, aha niho ahera avuga ko nabo ubwabo batumva uburyo abaguze imashini bahise batangira kuzikoresha mu ruganda rukiri mu maboko yabo, bakoresha n’ibindi byangombwa byari bisanzwe ari ibyabo [kwa Rwigara].
Akomeza avuga ko biciye mu mucyo, hatatezwa cyamunara ya Fonds de commerce nyirayo adahari, ati “ibyo rero bisaba ko nyiri kigo asinya impapuro zemeza ko ayo maporoduwi (Produits), ayo ma marike [marques], abishyize ku izina ry’uwo muguzi, uwo muntu uje gufata iyo business, nta muntu rero wigeze anyegera ngo musinyire impapuro izo arizo zose,… ibyakozwe rero ni forode, ni ugusahura gukomeje, ntabwo rero twabifata ukundi , twatunguwe n’uko tutari tuzi ko biza kuba ariko ntabwo twatunguwe mu by’ukuri, ni ya gahunda ikomeje”.
Nyuma y’iyi cyamubara, Bisobanuye ko uruganda rw’itabi rwa Rwigara rutakiri mu maboko y’umuryango, rufite uwarutsindiye mu cyamunara.
Iyi cyamunara ije isanga izindi ebyiri zabaye kuri sitoki y’itabi n’imashini zarikoraga zahagaze asaga miliyari ebyiri z’amanyarwanda, mu gihe RRA yishyuza uru ruganda akabakaba miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.



