Kigali: Diane Rwigara na nyina bafunguwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline, bemererwa gufungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ryo ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, Diane Rwigara na Mukangemanyi Adeline bari basabye kuburana bari hanze, ubushinjacyaha bubitera utwatsi buvuga ko ubwo busaye bwatanzwe igihe cyararenze. Urukiko rukaba rwanzuye ko bafungurwa by’agateganyo ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali.

Umucamanza yatangaje ko nyuma y’ubusabe bwabo, basanze nta mpamvu yo kuburana bafunze mu gihe iperereze ryari riteye inkeke ko babangamira ryarangiye.

Mu gihe Ubushinjacyaha bwateraga utwatsi ubusabe bwa Diane na Adeline, bugaragaza impungenge z’uko bashobora gutoroka, kuvugana n’abari hanze batari bafatwa ndetse no kuba ubusabe bwabo butanzwe imburagihe. Umucamanza yatangaje ko gusaba kurekurwa by’agateganyo ari uburenganzira igihe umuntu atabwambuwe n’itegeko bityo ngo abo kwa Rwigara batanze ubusabe bwabo ku gihe.

Ku kirebana no kuba ubushinjacyaha bwaragaragazaga impungenge z’uko baramutse bafunguwe bashobora gukora ibindi byaha, umucamanza yavuze ko kugeza iyi saha bagifatwa nk’abere, ko mu gihe cyose urukiko rutari rwahamya umuntu icyaha aba akiri umwe.

Ikindi umucamanza yagarutseho, ni ukuba bashobora kuba bahura n’abandi bareganwa bakigira hamwe uburyo bazaburanamo, aha naho yavuze ko nta tegeko ribuza abareganwa kuba bahura.

Impungenge z’uko bashobora kuba batoroka ubutabera, umucamanza yavuze ko  nta gipimo gihari kigaragaza umuntu ushobora kuba yatoroka n’utatoroka. Gusa basabwe gushyikiriza umushinjacyaha ibyangombwa byabo by’inzira, bakaba batemerewe no kurenga Kigali.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *