Perezida w’U Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, Paul Kagame yasabye urubyiruko rwo mu bihugu bya Afurika kudatuma uyu mugabane ugaragara nk’aho wavumwe kandi ufite byinshi indi migabane itagira.
Ibi yabitangaje mu biganiro yagiranaga n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018 ruri mu ruzinduko mu Rwanda kuva cyumweru gishize.
Perezida Kagame yavuze ko asanga Imana yarahaye Afurika ibintu byinshi bitaba ku yindi migabane bityo ko urubyiruko rukwiye guhera kuri ubwo budasa rugateza imbere uyu mugabane.
Yagize ti” Mureke gutuma Afurika igaragara nk’aho ari umugane wavumwe. Imana yaduhaye ibiruta ibyo yahaye abandi. Mureke tugire ishema maze dukoreshe umutungo dufite”
Perezida Kagame yongeyeho ko buri kimwe gihari kugira ngo Afurika itere imbere aho guhora itakamba.
Ati” Imana yaduhaye buri kimwe cyo gukoresha, umugabane ukize n’ubwonko bwo gukora ibirenzeho ariko kuki dusubira inyuma tukajya gutakambira Imana ngo idufashe? Afurika ikeneye urubyiruko ngo rutekereze, rushyire mu bikorwa ibintu binyuranye kurusha uburyo twabikoze”
Kagame yibukije uru rubyiruko ko rutagomba gucika intege ko ahubwo rugomba guhora rwiteguye guhangana n’imbogamizi
Ati” Ikintu cy’ingenzi kuri mwe nk’abayobozi b’uyu munsi n’ahazaza ni ukumenya ko mugomba kudacikanwa n’amahirwe. Mukwiye guhangana n’imbogamizi kugira ngo zitabitambika mu nzira”
Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika igifite ibibazo bizwi mu duce dutandukanye gusa asaba ubufatanye no gukorera hamwe kugira ngo bivugutirwe umuti.
Itsinda ry’uru byiruko rusaga 90 rurimo Abanyarwanda 15 rimaze hafi ibyumweru bibiri rihugurwa ku bijyanye n’ubukorerabushake. Rigizwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bisaga 45 bya Afurika.


