Mureke gutuma Afurika igaragara nk’umugabane wavumwe- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

 Perezida w’U Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, Paul Kagame yasabye urubyiruko rwo mu bihugu bya Afurika  kudatuma uyu mugabane ugaragara nk’aho wavumwe kandi ufite byinshi indi migabane itagira.

Ibi yabitangaje mu biganiro yagiranaga n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018 ruri mu ruzinduko mu Rwanda kuva  cyumweru gishize.

Perezida Kagame yavuze ko asanga Imana yarahaye  Afurika ibintu byinshi bitaba ku yindi migabane bityo ko urubyiruko rukwiye guhera kuri ubwo budasa rugateza imbere uyu mugabane.

Yagize ti” Mureke gutuma Afurika igaragara nk’aho ari umugane wavumwe. Imana yaduhaye ibiruta ibyo yahaye abandi. Mureke tugire ishema maze dukoreshe umutungo dufite”

Perezida Kagame yongeyeho ko  buri kimwe gihari kugira ngo Afurika itere imbere  aho guhora itakamba.

Ati”  Imana yaduhaye buri kimwe cyo gukoresha, umugabane ukize n’ubwonko bwo gukora ibirenzeho ariko kuki  dusubira inyuma tukajya gutakambira Imana ngo idufashe? Afurika ikeneye urubyiruko ngo rutekereze, rushyire mu bikorwa ibintu binyuranye kurusha uburyo twabikoze”

Kagame yibukije uru rubyiruko ko rutagomba gucika intege ko ahubwo rugomba guhora rwiteguye guhangana n’imbogamizi

Ati” Ikintu cy’ingenzi kuri mwe nk’abayobozi b’uyu munsi n’ahazaza ni ukumenya ko mugomba kudacikanwa n’amahirwe. Mukwiye guhangana n’imbogamizi kugira ngo zitabitambika mu nzira”

Perezida  Kagame yashimangiye ko Afurika igifite ibibazo bizwi mu duce dutandukanye gusa asaba ubufatanye  no gukorera hamwe kugira ngo bivugutirwe umuti.

Itsinda ry’uru byiruko rusaga 90 rurimo Abanyarwanda 15  rimaze hafi ibyumweru bibiri rihugurwa ku bijyanye n’ubukorerabushake. Rigizwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bisaga  45 bya Afurika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *