Umuhanzi Viboyo yatawe muri yombi azira kwita Perezida Museveni n’Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga abita ‘ibibuno’
Moses Nsubuga uzwi nka Viboyo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nyumbani’ yafatanyije na Goodlife yafashwe mu rwego rwo kugira ngo ahatwe ibibazo ku bijyanye n’indirimbo yashyize hanze atuka abayobozi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Iperereza, Vincent Ssekatte avuga ko Viboyo kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi Jinja.
Ati” Mu dirimbo ya Viboyo, atuka abayobozi n’ubwoko, ibintu bitemewe muri Uganda. Twari tumaze iminsi tumushakisha gusa twamufatiye mu mujyi wa Kampala. Yafashwe kubera gutanga ubutumwa butukana”
Hakurikijwe amategeko, ingingo ya 51 y’itegeko rihana rya Uganda ivuga ko umuntu uhamwe n’ibyaha byo gusebanya ahanishwa gufungwa igifungo kingana n’umwaka.


