Lucky Fire afatanya ate ubupfumu n'ubuhanzi?

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima yabenshi bitewe n’uburyo aririmbamo budasanzwe mu Rwanda nyuma yo kuba umuhanzi akora n’akandi kazi katoroshye ko kuragura nk’umwuga yasigiye na se umubyara.

Aka kazi Lucky Fire akora ngo kamuha amafaranga atari make gusa atifuje gutangaza, ubwo yaganiraga n’Umuseke dukesha iyi nkuru yawuhamirije ko aya mafaranga akura muri aka kazi ariyo ashora mu muziki kuko nawo awukora nk’akazi cyane ko afite inzozi zo kuzahagarara ku rubyiniro rwa Primus Guma Guma Super Star aririmbira abakunzi be.

Yatangaje ko umwuga wo kuragura (ubupfumu) awukomora kuri se umubyara nawe yasigiwe na sekuru ubwo yari akiriho.

Ati “  Nabitojwe nkiri umwana kuko sogokuru wanjye yari umuhanuzi w’ibwami, ubwo buhanuzi bwe yaje kubutoza Papa wanjye nanjye arabunsigira kuko yambujije gukomeza amashuri asanzwe njya mubyo kwiga Theorogy .”

Uyu muhanzi umenyekanye vuba ariko watangiye kera dore ko mu 1998 yari umuhanzi ufite indirimbo ze bwite, kugeza ubu avuga ko afite indirimbo zisaga 500 harimo  izo yashyize hanze ndetse n’izo atarasohora zikiri mu bubiko.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *