Itsinda rya 19 ry’Abaganga 200 bavuye mu Bushinwa riri mu Rwanda mu rwego rwo gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Serivisi zUbuzima, Zuberi Muvunyi avuga ko aba baganga abari mu Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubuvuzi.
Uyu muyobozi avuga ko uretse kuba U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’Ubushinwa mu zindi nzego nk’ibikorwa remezo, uburezi n’ibindi, ubufatanye mu buzima ari ngombwa cyane.
Iri tsinda ry’abaganga rije gusimbura irya 18 ryari rimaze iminsi mu Rwanda ryakoreraga mu bitaro bya Masaka mu mujyi wa Kigali n’ibya Kibungo mu ntara y’Iburasirazuba aho ryafasjhije mu gutanga serivisi z’ubuzima nk’uko Ushinzwe Ibikorwa muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun abyemeza.
Inkuru dukesha Xinhua ivuga ko kuva mu 1982 ubwo itsinda rya mbere ryoherezwaga mu Rwanda hamaze kuvurwa Abanyarwanda basaga 800,000 no kubaga inshuro 26,000 ndetse abaganga bakaba baragiye bahabwa amahugurwa.


