Guverineri w’Intara ya Dar Es Salaam, Paul Makonda yatangaje ko Diamond Platnumz ari isukari y’abagore beza kuko ngo uwo yifuje atarara atamubonye.
Ibi Guverineri Makonda yabitangaje mu muhango Diamond yatangagamo inkunga ku bantu bafite ubumuga ku munsi we w’amavuko mu gace ka Tandale maze anamusaba kutihutira gushaka umugore kuko ngo agifite akazi gakomeye ko kubaka Wasafi.
“ Ndi umufana wa Wasafi kuva mu myaka itatu ishize. Diamond aracyafite igihe, ameze nk’isukari y’imitima y’abantu by’umwihariko abagore beza. Ntakwihutira kurongora kuko akenshi birazamba nyuma. Menya neza ko ari wowe ufite isura yacu”
Kuri iyi ngingo y’abagore, uyu mugabo azwiho kuryamana n’abagore benshi kandi beza muri aka karere.
Muri Tanzaniya, yabyaranye na Hamisa Mobetto, umwe mu bazwiho kuba beza muri iki gihugu ndetse n’umugore w’umukire Zari Hassan Tlale.
Ntiyatanzwe kuko n’aha iwacu mu Rwanda yahageze maze bikavugwako yagiranye ibihe byiza n’ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy Boo.


