Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu yatumye Justin Bieber ashakana byihuse n’umunyamideri, Hailey Baldwin mu mpera z’ukwezi gushize.
Umuntu wa hafi ya Justin Bieber yabwiye ikinyamakuru Hollywoodlife dukesha iyi nkuru kivuga ko Justin Bieber yabikoze mu rwego rwo kugira ngo habeho igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina hagati ye na Hailey kuko ngo imyemerere yabo bombi itabibemereraga mu gihe batarabana nkumugore n’umugabo.
Yagize ati” Byakozwe mu rwego rwo kubaha imyemerere yabo. Justin Bieber yemeye ko azaryamana na Hailey nyuma y’ubukwe”

Uyu ahamya ko bashyingiranwe kuko kwifata byari byabananiye
Ati” Bashakaga kubana gusa kwihangana byari byabananiye,ntibari bakibashije gutegereza”
Kugeza ubu aba bombi ntibarerura ngo bavuge ko bamaze kubana gusa biravugwa ko bateganya gukora ubukwe imbere y’inshuti n’imiryango mu Mujyi wa Ontario muri Canada.
Justin Bieber n’umukunzi we bamaze igihe amezi atatu batangaje ku mugaragaro ko bakundana nyuma yo kumenyanira muri Bahamas.


