Impamvu yatumye Justin Bieber ashaka byihuse

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu yatumye Justin Bieber ashakana byihuse  n’umunyamideri, Hailey Baldwin mu mpera z’ukwezi gushize.

Umuntu wa hafi  ya Justin Bieber yabwiye ikinyamakuru Hollywoodlife dukesha iyi nkuru kivuga ko Justin Bieber yabikoze mu rwego rwo kugira ngo habeho igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina  hagati ye na Hailey kuko ngo imyemerere yabo bombi itabibemereraga mu gihe batarabana nkumugore n’umugabo.

Yagize ati” Byakozwe mu rwego rwo kubaha imyemerere yabo. Justin Bieber yemeye ko  azaryamana na Hailey nyuma y’ubukwe”

tmp X4lz2M f2c740aa9e2f2773 main
Justin Bieber n’umukunzi we, Hailey Baldwin

Uyu ahamya ko bashyingiranwe kuko kwifata byari byabananiye

Ati”  Bashakaga kubana gusa kwihangana byari byabananiye,ntibari bakibashije gutegereza”

Kugeza ubu aba bombi ntibarerura ngo bavuge ko bamaze kubana gusa biravugwa ko bateganya gukora ubukwe imbere y’inshuti n’imiryango mu Mujyi wa Ontario muri Canada.

Justin Bieber n’umukunzi we bamaze igihe amezi atatu  batangaje ku mugaragaro ko bakundana nyuma yo kumenyanira muri Bahamas.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *