Sara Netanyahu, umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ukwakira yagejejwe imbere y’abacamanza ashinjwa icyaha cyo gukoresha nabi amafaranga y’umusoreshwa. Icyaha kiyongera ku iperereza riri gukorwa ku mugabo we kuri ruswa.
Ibihumbi 80 by’Amayero y’ibyo kurya
Sara Netanyahu yagejejwe imbere y’abacamanza b’urukiko rwa Yerusalemu kuri iki Cyumweru ashinjwa forode no gukoresha nabi icyizere yagiriwe. Ashinjwa kuba hagati ya Nzeri 2010 na Werurwe 2013 yaratumije amasahani y’ibyo kurya mu maresitora atandukanye ya Yerusalemu atumiriza abashyitsi be, abo mu muryango we na we ubwe. Byose mu mafaranga avuye mu isanduku y’igihugu.
Radio Rfi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko anashinjwa kuba yarabeshye avuga nta mutetsi bafite mu rugo rwabo ari yo mpamvu yatumizaga ibyo kurya muri maresitora, aho ngo rimwe na rimwe mu gihe cy’ukwezi yatumizaga ibyo kurya inshuro zisaga 10.
Biravugwa ko uru rubanza rushobora kuzamara amezi, keretse habayeho ubwumvikane hagati y’ubushinjacyaha bwa Israel n’itsinda ry’abunganizi ba Sara Netanyahu.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka umugore w’umuyobozi muri Israel arezwe mu mategeko ibyaha by’ibyo kurya yatumije (takeaways) yatumije mu myaka 6 cyangwa 7 ishize.
Mu 2016, umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Israel yari yanaciwe amande y’Amayero 40,000 azira gufata nabi uwahoze ari umukozi we wo mu rugo. Umugabo we, Benjamin Netanyahu ari gukorwaho iperereza n’igipolisi ku bibazo bibiri bifitanye isano na ruswa.


