Mu karere ka Rusizi ngo haracyagaragara ibikorwa binyuranye bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana hasi mu midugudu, ba Gitifu b’imirenge bagasabwa kurushaho gucukumbura ibi bibazo byose no gufasha mu kubishakira umuti kuruta uko byari bisanzwe.
Babisabwe mu nama yahuje abarebwa bose n’uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa, yahuje n’abakozi b’umuryango ‘Hope and Homes for Children Rwanda’ n’ abakozi ba Isange one stop center mu bitaro bya Mibilizi na Gihundwe, inama ikaba yabereye muri aka karere.
Byagaragaye ko hari ibikorerwa umwana nk’ihohoterwa, nk’aho bagisambanywa n’abantu rimwe na rimwe bakuze, akaba ari no muri aka karere haherutse kugaragara umugabo wasambanyaga abana be babiri, umwe w’imyaka 11 n’undi w’imyaka 8, bamwe mu bana bata amashuri bakajya gukora imirimo ivunanye bashaka akazi, abana bafite ubumuga badafatwa nk’abandi mu miryango,…
Mutuyimana Céléstin ushinzwe guhuza ibikorwa binyuranye mu muryango Hope and Homes for Children Rwanda mu turere turimo na Rusizi, avuga ko hakurikijwe ibivugwa na bamwe mu bahura n’ibibazo by’ihohoterwa buri munsi muri aka karere, na ko kakigaragaramo ibikorwa binyuranye by’ihohoterwa rikorerwa abana.
Yagize ati ’’iyi nama yabaye kuko hakiri abana bahohoterwa mu buryo bunyuranye nk’uko byagaragajwe n’abahagarariye Isange one stop center mu bitaro bya Mibilizi na Gihundwe, n’abandi bahura n’iki kibazo buri munsi, natwe tukaba dufite mu nshingano zacu guharanira ko umwana abaho neza kandi mu muryango,tugasaba abayobozi mu nzego z’ibanze,cyane cyane ku mirenge kongera imbaraga mu gukurikirana ikibangamira imibereho myiza y’umwana cyose.’’
Avuga ko igihe buri muturage azumva ko umwana wese ari nk’uwe kandi agomba kumurengera, ko nta mwana uzongera guterwa inda itateguwe ngo byungirwe mu miryango,cyangwa umwana ufite ubumuga ngo agire uburenganzira avutswa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, avuga ko nubwo bagerageza uko bashoboye ngo bakurikiranire hafi uburenganzira bw’umwana bitabuza ko ihohoterwa rikorerwa abana rikiboneka.
Ati “ihohoterwa rikorerwa abana ryo ntiriraranduka burundu nubwo tudahwema kurirwanya ku bufatanye n’izindi nzego, ariko turakomeza guhozaho ku bufatanye n’ababyeyi aho babona hari umwana uvutswa uburenganzira bwe,yaba afite ubumuga cyangwa atabufite babigaragaze,ni biba ngombwa ababigira mo uruhare banahanwe.’’
Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem, we asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo kuko hari abana benshi bapfapfana ababyeyi babigize mo uruhare, abayobozi b’inzego zose zikorera muri aka karere na bo bagahora bakurikirana uko abana babayeho, buri mwana wese akarererwa mu muryango, amakuru agatangirwa igihe uwamuhohoteye ataracika agahanwa bikabera urugero n’abandi.


