Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Urubuga rwa Internet Ikiriho cyari gisanzwe gikorera mu kwaha kwa Leta y’ u Burundi iyobowe Perezida Pierre Nkurunziza cyahagaritswe. Icyemezo gihagarika iki gitangazamakuru Ikiriho News cyafashwe n’ Umucamanza Mukuru wa Repubulika y’ U Burundi, Sylvestre Nyandwi, nk’ uko byagaragajwe mu ibaruwa uyu muyobozi yanditse kuwa 12 Ukwakira 2018 agashyikiriza kopi yayo Perezida w’ Inama y’ […]

Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry'umuherwe

Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi abantu basaga 30 mu rwego rw’iperereza ry’ishimutwa ry’umugabo w’umuherwe, Mohammed Dewji ryabaye  kuwa Kane w’iki cyumweru. Uyu mugabo yashimuswe  n’itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro ubwo yinjiraga mu cyumba ngororamubiri muri imwe muri hoteli yo mu majyaruguru y’ iburengerazuba bwa Dar Es- Salaam. Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Dar Es- […]

Nyamasheke: Yishe umugore we amuca umutwe n'amabere

Habigena Claude w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Bisumo mu murenge wa Cyato, ho mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi, Sitasiyo ya Kanjongo, aho akurikiranyweho kwica  urw’agashinyaguro umugore we, Nyirasafari JosĂ©phine wari ufite imyaka 33 y’amavuko. Uyu nyakwigendera Nyirasafari yari atwite inda y’ amezi arindwi yishwe aciwe umutwe […]

RFI Prix Decouverte 2018: Yvan Buravan yahinduriwe igitsina

Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’ Ubufaransa (RFI) yavuze ko Ivan Buravan uri mu irushanwa rya Radiyo y’abafaransa ryitwa Prix Decouverte uyu mwaka ari umuhanzi w’igitsinagore. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 aho umunyamakuru wa RFI yatangaje inshuro ebyiri  zose avuga ko umuhanzi Buravan ari umunyarwandakazi ufite indirimbo […]

Min. Mushikiwabo yatorewe kuyobora Umuryango w'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, atsinze amatora yari ahanganyemo n’undi mukandida w’umunya Canada, Michaà«lle Jean, y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa. Ni amatora yaberaga mu gihugu cya Armenia  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, akaba yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango w’ibihugu buhuriye ku gukoresha Ururimi rw’Igifaranda OIF […]

Icyo Min. Busingye avuga ku icungwa ry’imitungo yasizwe na bene yo

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, arasaba abagize Inama Mpuzabikorwa ya Komite z’Uturere zishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo, kuyicunga neza, ahari abayizungura bakayihwabwa. Ibi yabivuze mu nama bagiranye ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, akaba avuga ko kuva mu mwaka wa 2000, Leta y’u Rwanda imaze kubona […]

Burundi: Urwibutso rwari rwiswe urwa jenoside yakorewe Abahutu rwasenywe

Urwibutso rwiswe urwa jenoside yakorewe Abahutu mu Burundi rwari rwubatswe i  Mutumba wa Nyambeho muri Komini Giheta, Intara ya Gitega, mu Burundi, rwasenywe n’abantu bari bahagarikiwe n’ubuyobozi bw’intara na Komini. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo uru rwibutso rwiswe urwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1972, rwasenywe n’abari bahagarikiwe na […]

Amafoto y’urukozasoni ya Eddy Kenzo agiye gushyirwa hanze n’uwo yavuze ko azakata ibinwa

Umugore Eddy Kenzo avuga ko azaca ibinwa nakomeza kumuvugaho, Ritah Kaggwa yatangaje ko agiye gushyira hanze amafoto y’urukozasoni y’uyu muhanzi ari kumwe n’umukobwa w’umuhanzi witwa Pia Pounds. Kaggwa ubusanzwe wibera i London mu Bwongereza kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 abinyujije kuri Facebook yavuze ko yakiriye amafoto ya Eddy Kenzo na Pia Pounds bambaye ubusa  […]

Rusizi: Abayobozi barasabwa kongera ingufu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Mu karere ka Rusizi ngo haracyagaragara ibikorwa binyuranye bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana hasi mu midugudu, ba Gitifu b’imirenge bagasabwa kurushaho gucukumbura ibi bibazo byose no gufasha mu kubishakira umuti kuruta uko byari bisanzwe. Babisabwe mu nama yahuje abarebwa bose n’uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa, yahuje n’abakozi b’umuryango ‘Hope and Homes for Children Rwanda’ n’ abakozi […]

Ubushinwa: Umunyarwanda agiye guhangana n’ibihanganjye mu mukino wa Billards ku isi

Umunyarwanda, Jean Claude Nyirimanzi agiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga ry’ umukino wa Biyari(billards) uzabera mu gace ka Nanchang, I Shangai mu Bushinwa. Mu Kiganiro kirambuye na Bwiza.com, Jean Claude Nyirimanzi w’ imyaka 28 y’ amavuko yatangaje ko akimara kumva  inkuru yemeza ko azitabira aya marushanwa mpuzamahanga yabyakiranye ibyishimo byinshi. Yagize ati” Nubwo nzi ko ngiye guhangana […]

Mbarara:Inzego z’umutekano zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Abakozi b’inzego z’umutekano  zirimo Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) n’ Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) baravugwaho kuba barambitse ubusa buri buri  Abanyarwandakazi batatu; Dinah Kamikazi  Agasaro Vanessa na Jessica Muhongerwa, kugira ngo barebe uko umugore w’Umunyarwandakazi aba  ateye. Ibi ni ibyabaye kuwa 16 Ukuboza  umwaka ushize nk’uko ikinyamakuru Virunga Post […]

Kigali: Polisi yaguye gitumo abajura bari bamaze gutobora inzu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo, ku wa 10 Ukwakira  2018, yaguye gitumo abajura  batanu bari bamaze gutobora inzu y’umuturage witwa Ntahomvukiye Hermes utuye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.  Ni nyuma y’uko mu murenge wa Gisozi hamaze iminsi havugwa ubujura butobora amazu. Umuvugizi wa Polisi  mu mujyi wa Kigali, Chief […]

OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaà«lle Jean ni bantu ki?

Mu gihugu cya Armenia hitezwe inama idasanzwe y’umuryango w’abakoresha Igifaransa, Francophonie, hanatorwe umuyobozi musha wawo. Prezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na ministiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau, bamaze kugera muri Armenia ahagomba kubera iyo nama. Igifaransa ntabwo ari ururimi rukoreshwa muri Armenia, ariko Ubufaransa bucumbikiye Abanyarmenia benshi, harimo n’umuririmbyi aheruka kwitaba Imana, Charles Aznavour. Abitabye iyo […]