Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, arasaba abagize Inama Mpuzabikorwa ya Komite z’Uturere zishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo, kuyicunga neza, ahari abayizungura bakayihwabwa.
Ibi yabivuze mu nama bagiranye ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, akaba avuga ko kuva mu mwaka wa 2000, Leta y’u Rwanda imaze kubona ko imitungo yasizwe na bene yo itari igifite gikurikiranwa, ndetse yaranatangiye kononekara no kwigabizwa n’abatayifiteho uburenganzira, yafashe inshingano zo kuyicunga mu mwanya wa bene yo kugira ngo idakomeza kwangirika no gutwarwa n’ubonetse wese, bikazatera amakimbirane n’imanza z’urudaca.
Avuga ko itegeko ririho ubu, riteganya ko Minisitiri w’Ubutabera ashobora guha uburenganzira bwo gucunga umutungo umwe mu bashobora kuwuzungura cyangwa uwari uwurimo byemejwe n’Inama Njyanama y’Umudugudu uwo mutungo uherereyemo.
Min Busingye avuga ko ubu buryo bukwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abakomoka kuri ba nyir’imitungo bahabwe uburenganzira bwo kuyicunga nyuma yo kugirana na Komite amasezerano yo kuyicunga.
Abwira abagize Inama Mpuzabikorwa ya Komite z’Uturere zishinzwe gucunga iyi mitungo, Min. Busingye yagize ati “Amasezerano y’icyitegererezo yarakozwe mwarayahawe, murasabwa kugira umwete wo kuyashyira mu bikorwa”.
Akomeza avuga ko ahari abashobora kuyizungura ko bayihabwa, ati “Ibi mbasabye uyu munsi bikwiye gukomeza gukorwa kugeza igihe imitungo yose yasizwe na bene yo izasubirizwa ba nyirayo, ababakomokaho cyangwa abandi ku bw’andi masano musanga bikwiye ko bahabwa uburenganzira bwo kuyibacungira, cyangwa se ikegurirwa abashoboye kuyizahura, kuko iyi mitungo idakwiye kuguma mu nshingano za Leta zo kuyicunga”.
Avuga ko Komite zikwiye kwifashisha Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bagafatanya guhitamo abahabwa iyi mitungo hitawe cyane cyane ku bafitanye amasano na ba nyirayo ndetse n’abari basanzwe bayirimo.
Aho bizagaragara ko ba nyir’imitungo bapfuye nta muzungura n’umwe basize, ngo imitungo basize izegurirwa Leta, ishyirwe mu mutungo bwite wayo, hakurikijwe amategeko abigenga.
Ati “Ndabasaba ko nyuma y’iyi nama, twese abayitabiriye dufata umurongo umwe ndetse n’ingamba zituganisha ku buryo bunoze bwo gucunga neza iyo mitungo yasizwe na Bene yo, ibi byose mbabwiye bikwiye gukorerwa mu mucyo, mukirinda amakosa ashobora kugaragaramo ingeso mbi nka ruswa, icyenewabo, itonesha n’ibind”.
Raporo zitangwa na za Komite z’Uturere zicunga imitungo yasizwe na bene yo, zigaragaza ko imitungo yasizwe na bene yo mu Gihugu hose igera ku 1,166 irimo amazu 353, ibibanza 47, imirima 674, inzuri 10, amashyamba 77, sitasiyo ya lisansi Imwe n’inganda Enye.


