Burundi: Urwibutso rwari rwiswe urwa jenoside yakorewe Abahutu rwasenywe

Sangiza iyi nkuru

Urwibutso rwiswe urwa jenoside yakorewe Abahutu mu Burundi rwari rwubatswe i  Mutumba wa Nyambeho muri Komini Giheta, Intara ya Gitega, mu Burundi, rwasenywe n’abantu bari bahagarikiwe n’ubuyobozi bw’intara na Komini.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo uru rwibutso rwiswe urwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1972, rwasenywe n’abari bahagarikiwe na Guverineri, Venant Manirambona w’Intara ya Gitega n’umuyobozi wa Komini Giheta, Manirakiza Alexis.

Uru rwibutso ngo rwari rwubatswe n’Abahutu bavuga ko ari abacikacumu ba jenoside yakorewe Abahutu mu 1972, bahagarariwe na Ntiyamira Deogratias. Mu ibaruwa yo ku wa 28 Nzeri 2018, Guverineri w’iyi ntara ngo yandikiye uyu muyobozi(Deogratias) amuha iminsi itarenze umunani yo kuba yasenye urwo rwibutso, amutangariza ko rwubatswe ubuyobozi butabizi.

Uku gusenya uru rwibutso bibaye mu gihe imiryango ibiri ivuga ko ari iy’Abacitse ku Icumu rya jenoside yakorewe Abahutu 1972, itavugaga rumwe kuri uru rwibutso, mu gihe bamwe bahagarariwe na Deogratias bubatse uru rwo ku Mutumba, abandi nabo ngo bahita bashinga ibuye ry’urwibutso ry’abo Bahutu bishwe, muri metero zigera muri enye, uvuye kuri urwo.

Abaturage bo muri ako gace bakaba banenga aba bakagombye kuba bahuza ibitekerezo, ahubwo barimo kuryana, umwe yagize ati “Aha koko hakenewe urwibutso, bakwiye kujya inama hakajya urwibutso, bo bishakira inyungu zabo aho kwishyira hamwe”.

Undi akomeza avuga ko bakwiriye kujya inama, bakubaka urwibutso rumwe, bakareka kuryana umwe aharanira inyungu ze. Ku rundi ruhande hakaba hari abavuga ko ari ukuzura akaboze, uyu ati “hari nk’abana batari bazi iby’ubu bwicanyi none ubu bagiye kubimenya, ni ukuzura akaboze”.

N’ubwo Loni itari yemeze ubwicanyi bwabaye mu Burundi mu 1972 nka Jenoside yakorewe Abahutu, umuryango w’abarokotse ubwo bwicanyi ‘Collectif International des survivants du Genocide Hutu de 1972’ bashimangira ko ari jenoside yakorewe Abahutu mu gihe na Leta y’u Burundi itari yabyemeza.

Ubwicanyi bwabaye mu 1972, bushinjwa izari ingabo z’u Burundi, imibare itangazwa y’Abahutu bishwe icyo gihe ni hagati y’ibihumbi 200 na 300 barimo n’umubyeyi (se) wa Perezida Nkurunziza Pierre uyoboye u Burundi kuva mu 2005.

buru 2
Uru nirwo rwibutso rwasenywe ku itegeko rya Guverineri w’Intara ya Gitega

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *