Nyamasheke: Yishe umugore we amuca umutwe n'amabere

Sangiza iyi nkuru

Habigena Claude w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Bisumo mu murenge wa Cyato, ho mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi, Sitasiyo ya Kanjongo, aho akurikiranyweho kwica  urw’agashinyaguro umugore we, Nyirasafari Joséphine wari ufite imyaka 33 y’amavuko.

Uyu nyakwigendera Nyirasafari yari atwite inda y’ amezi arindwi yishwe aciwe umutwe n’ amabere. Habigena akaba yarafatanyije iki cyaha na  Nzamwita Pierre, nk’ uko abyiyemerera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’  Akagari ka Bisumbo , Nkurikiyimana Emmanuel yatangaje ko mu ma saa tatu zo mu gitondo zo kuwa kane tariki ya 11 Ukwakira 2018  ni bwo uyu Habigena Claude yagiye mu baturanyi be abasaba kumufasha  gushakisha uyu mugore yavugaga ko yabuze.

Bamwe batangira kutamushira amakenga kuko bari basanzwe  bazi ko uru rugo rwahoragamo amakimbirane ashingiye ku kuba uyu mugabo yarinjiye  inshoreke akayimariraho umutungo w’urugo.

Bamwe mu baturage ngo bahise batangira gushakisha abandi batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi uyu mugabo ahita atabwa muri yombi, muri kwa gushakisha ngo ni bwo baguye ku mubiri wa nyakwigendera ku mukandara wa pariki y’igihugu ya Nyungwe,mu mudugudu wa Ntsinduka mu kagari ka Rugali gahana imbibe n’aka wambaye ubusa, utariho umutwe n’amabere.

Uyu mugabo ngo yahise yiyemerera ataruhanije ko ari we wamwishe gutya,afatanije n’uwasigajwe inyuma n’amateka witwa Nzamwita Pierre wo mu mudugudu wa Kayo muri aka kagari,  ubwo bari muri uyu mugambi mubisha bakaba baragishije inama uwitwa Nsabimana Vincent usanzwe akorana  n’uyu mugizi wa nabi ububaji,icyakora mu kuwushyira mu bikorwa  Nsabimana Vincent we ngo ntiyari ahari.

Mu kwemera icyaha k’uyu mugabo ngo yavuze ko uyu mugore we bari barashyingiwe byemewe n’amategeko  yamubangamiraga amubuza kwisanzura n’inshoreke yitwa  Nyirayange w’imyaka 22 y’amavuko wabyariye iwabo mu mudugudu wa Karambo mu kagari ka Rugali, kuko ngo amafaranga yose yakuraga mu bubaji yayashyiraga iyo nshoreke,icyakora yo ngo bari batarabyarana, umugore akavuga ko abana bagiye kwicwa n’inzara kubera ko ibyakabatunze byose byigira kuri iyo nshoreke.

Nkurikiyimana Emmanuel yagize  ati’’ yiyemereye ko ari we wamwishe urwo rupfu afatanyije na Pierre Nzamwita wasigajwe inyuma n’amateka , ariko ibyo bice by’umubiri yamuciye  ntabwo babisanze aho umurambo wajugunywe, kugeza ubu  biracyashakishwa “.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora hategerejwe ko n’ibyo bice bindi by’umubiri biboneka bigashyinguranwa.

Mu nama yakoreshejwe abaturage kuri uyu wa gatanu, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette,yabasabye  kujya batangira amakuru ku gihe.

Ikindi ngo ni uko hagiye kubarurwa ingo zose binugwanugwamo amakimbirane muri uyu murenge ziganirizwe, izo babona zishobora kugera ku rwego rwo kwamburana ubuzima zifatirwe izindi ngamba amazi atararenga inkombe.

Nyakwigendera asize abana babiri barimo uw’imyaka ine n’uw’ibiri n’igice, umugabo we akaba yemereye ubuyobozi ko  yamwicanye  inda y’amezi 7 nk’uko n’abaturage bavuga ko yari atwite.

Umwaka ushize undi mugabo muri uyu murenge yishe umugore we nabwo bapfa inshoreke amushyingura mu  ngarani.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *