Umunyarwanda, Jean Claude Nyirimanzi agiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga ry’ umukino wa Biyari(billards) uzabera mu gace ka Nanchang, I Shangai mu Bushinwa.
Mu Kiganiro kirambuye na Bwiza.com, Jean Claude Nyirimanzi w’ imyaka 28 y’ amavuko yatangaje ko akimara kumva inkuru yemeza ko azitabira aya marushanwa mpuzamahanga yabyakiranye ibyishimo byinshi.
Yagize ati” Nubwo nzi ko ngiye guhangana n’ abakinnyi b’ abahanga ku rwego rw’ isi,icyizere ni cyose ! Ngomba gutahana igikombe, nta kabuza ko nanjye nzahatanira kubona igihembo gishimishije cyahesha igihugu cyanjye ishema”.
Tubajije Nyirimanzi incamake ndetse n’ amateka y’ uburyo yaba yaratangiye kumenya no gukina billards, yavuze ko uyu mukino yawigiye ku Kimironko akiri mu mwaka wa gatanu w’ amashuri abanza.
Ati”Natangiye kwita no gukunda billards mfite imyaka 15 y’ amavuko ariko uyu mukino wangiriye akamaro kanini ndetse unampuza n’abantu ntatekerezaga kubona mu buzima kugeza uyu munsi inzozi zanjye zitangiye kuba impamo”.
Jean Claude uzurira rutemikirere imwerekeza mu Mujyi wa Shangai kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018. Mu Rwanda, Nyirimanzi amaze gutwara ibikombe 5 muri uyu mukino wa Billards.
Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya Nectar yagiye yigaragaza ahanini ubwo yatsindaga amarushanwa yahuzaga ikipe ye n’ ayandi makipe afite abasore b’ abahanga muri billards nka AMITIE, MILLENIUM mu mikino yagiye ibera muri Hotel Panafrica mu mwaka w’ I 2017 na 2018.
Aya marushanwa mpuzamahanga azamara iminsi 12 yiswe 4the Masters Tournament of 2018 World Chinese uzahuza abakinnyi ba billards b’ abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Kuri iyi nshuro ya 4, umugabane wa Afurika uzahagarirwa n’ ibihugu bitatu ari byo, Afurika y’ Epfo, Kenya ndetse n’ U Rwanda ruzahagarirwa na Jean Claude Nyirimanzi.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


