Amafoto y’urukozasoni ya Eddy Kenzo agiye gushyirwa hanze n’uwo yavuze ko azakata ibinwa

Sangiza iyi nkuru

Umugore Eddy Kenzo avuga ko azaca ibinwa nakomeza kumuvugaho, Ritah Kaggwa yatangaje ko agiye gushyira hanze amafoto y’urukozasoni y’uyu muhanzi ari kumwe n’umukobwa w’umuhanzi witwa Pia Pounds.

Kaggwa ubusanzwe wibera i London mu Bwongereza kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 abinyujije kuri Facebook yavuze ko yakiriye amafoto ya Eddy Kenzo na Pia Pounds bambaye ubusa  ndetse asezeranya abamukurikirana ko ateganya kuyashyira ku karubanda.

Uyu mugore avuga ko ubusanzwe yari atazi ko Pia Pounds afitanye amasezerano na ‘ Big Talent’ ya Eddy Kenzo maze agahamya ko amafoto yakiriye azasebya bikomeye Eddy Kenzo.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi bishobora kuba ari ugushaka kwimenyekanisha mu bantu mu gihe abandi bahamyako Kaggwa yaba arimo gukoreshwa n’umujinya wo kuba Eddy Kenzo yaramwanze.

Biravugwako ubu Eddy Ritah Kaggwa amenyerewe kenshi ku mbuga nkoranyambaga adaca ku ruhande mu kunenga ibyamamare byinshi muri Uganda.

Mu ntangiro z’iki cyumweru yavuze ko  Eddy Kenzo yataye umugore babyaranye, Rema Namakula akajya kubana n’ihabara ryitwa Salma akarituza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Boston.

Ibi nibyo nitashimishije  Eddy Kenzo maze abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko Kaggwa natarekeraho gukomeza kumuvugaho azamutemagura ibinywa bye binini.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *