Icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biteganyijwe ko gishobora kumara amezi atatu cyangwa ane ngo igihe cyose gishobora no gukwira mu bindi bihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda na Uganda nk’uko bitangazwa n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS.
Ibi OMS yabitangaje kuri uyu wa Kane ushize, isaba ibihugu bituranye na Congo kwitegura guhangana n’iki cyorezo nubwo itaremeza ikoreshwa ry’urukingo.
Ibice byibasiwe na Ebola ni umujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, aho abasaga 10 bashobora kuba baranduye ngo bari kwihisha abakora ibikorwa by’ubutabazi nk’uko bytangajwe na Peter Salama wo muri OMS avugana na Reuters.
Salama yanahishuye ko igeragezwa ry’umuti ushobora kuvura iyi ndwara ririmo kugibwaho impaka kandi rishobora gutangira mu byumweru bikeya biri imbere.
Biravugwa ko ubwandu bushya bwa Ebola muri Congo bwikubye inshuro zirenze 2 uhereye muri Nzeri nyuma y’aho ibikorwa by’inyeshyamba mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo byatumye ibikorwa by’ubutabazi bihagarikwa.
Umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi (IRC) uvuga ko uhangayikishijwe no kuba guhera ku itariki ya 01 Ukwakira kugeza kuri uyu wa kabiri ushize, hari hamaze kwandura abantu bashya 33 ugereranyije na 41 banduye muri Nzeri.
Ku itariki ya 1 kanama 2018, Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze itangazo rihumuriza Abanyarwanda, ko iki cyorezo cya Ebola ntaho cyamenera ngo kigere mu Rwanda.
Mu rwego rwo kugikumira, Guverinoma y’u Rwanda ikaba yaratangiye igikorwa cyo gupima abantu bose binjira mu Rwanda baturutse muri Congo, aho abaganga bifashisha ibikoresho bipima umuriro umuntu afite, abarengeje igipimo cya 38 cy’umuriro, ntibemerwe kwinjira mu Rwanda ahubwo bagasabwa gusubirayo bakabanza kwivuza.


