Mu gihe bitangazwa ko mu Burundi hari ibyobo byinshi byahambwemo abantu bagiye bicwa mu mvururu zihamaze iminsi, kuri ubu habonetse igihambwemo umuntu wishwe aboshye amaguru muri zone ya Cibitoke, mu gisagara ca Bujumbura.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu bishyikirije inzego z’umutekano, akaba yatangaje ko mu Cibitoke ku muhanda 13 hari icyo cyobo gihambyemo abantu, bakaba bashakishije baza kugera aho, bacukuye basangamo umurambo w’umuntu 1.

Umupolisi wari uhagarariye icyo gikorwa cyo gucukura aho hantu, yatangaje ko uwo muntu yishwe vuba, bikaba bigaragara ko yishwe aboshye amaguru ndetse ko umubiri we wari utari wabora wose.
Aho yahambwe ni imbere y’igipangu kimaze igihe kitabamo abantu, imbere mu nzu ngo hakaba hagaragaramo amaraso ndetse no ku nkuta bigaragara ko hiciwemo abantu, inzugi z’iyo nzu zarakuwe ziribwa.

Nyuma yo gutaburwa, umubiri w’uyu mugabo ukaba wajyanwe guhambwa mu cyubahiro mu gihe hakomeje iperereza ari nako hashakishwa ibindi byobo dore ko hari amakuru avuga ko hishwe abantu benshi bahambwa mu byobo rusange bazira kudashyigikira manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza yateje imvururu kuva muri Mata umwaka ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
Â


