Umuhanzikazi Desire Luzinda ukomoka muri Uganda wagiye umenyekana cyane kubera amafoto ye y’urukozasoni, kuri ubu yatangaje ko nta kimwirukankana cyatuma ahita ashaka umugabo.
Uyu muhanzi avuga ko yagiye asabwa kurongorwa n’abagabo benshi bo muri Uganda akabahakanira ko igihe kitari cyagera cyo kubyinjiramo.

Abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati: “ nta kinyirukankana, nta kintu na kimwe wagaragariza abantu uretse kubigaragarisha intsinz i”.
Ibi yabitangaje mu gihe yari akomeje kubazwa n’abafana benshi uwo baba bari kumwe mu rukundo.
Ubwo urukundo rwa Luzinda na Franklin wo muri Nigeria rwazagamo agatotsi mu mpera za 2014, nibwo uyu muhanzikazi yamamaye cyane buri wese aho ari akifuza kumubona amaso ku maso.

Ubwo bashwanaga, Uyu musore yahise afata amafoto yafotoye uyu mukobwa yambaye ubusa ayanyanyagiza ku mbuga nkoranyambaga.
Ku bwa Luzinda yatangaje ko yari azi ko ijuru rimuguye hejuru, gusa ngo byamuviriyemo kumenyekana byihuse ndetse n’ibihangano bye birushaho gukundwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@bwiza.com


