Rusizi: Uwabyariye rimwe abana batatu arasaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Mukankurunziza Vestine w’imyaka 33 y’amavuko, nyuma yo kubyarira batatu icyarimwe basanga abandi 2 yaranatawe n’umugabo we,ahangayikishijwe n’aho azaberekeza  n’ikizabatunga nava mu bitaro, akaba asaba gufashwa.

Yabyariye mu bitaro bya Gihundwe, yibarutse abakobwa 2 n’umuhungu, baje basanga abandi bakobwa  2 yari afite, umwe w’imyaka 6 n’undi w’imyaka 5 yasize acumbikishirije mu baturanyi kubera kutagira aho aba nyuma yo gutabwa n’umugabo we n’ubu akaba atazi aho ari, yavuze ko ahangayikishijwe n’imibereho ye n’iy’abana be, kuko kugeza ubu atabasha no kubonsa kubera ko nta mashereka afite,amata abatungiye mu bitaro akaba ayahabwa n’ibitaro n’abandi bagira neza.

Avuga ko yashatse umugabo wa mbere bamaze kubyarana abana 2 baratandukana,  ashaka uwa 2 babanaga mu nzu y’inkodeshanyo mu mudugudu wa Mbagira,akagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe,  amaze kumutera iyi nda yavuyemo batatu, ifite amezi 3 na we aramuta arigendera.

Byatumye ava muri iyo nzu y’ibyumba 2 na salo batangagaho amafaranga 10.000 mu kwezi ajya mu y’icyumba kimwe gusa yarihirirwaga n’abagiraneza amafaranga 5.000 mu kwezi, kuko we usanzwe atunzwe no kumesera abantu imyenda,ariko nyuma yo gukurirwa cyane ngo ntiyari akimesa ngo abishobore.

Avuga ko ibintu byose,uhereye kuri mituweli,imyambaro n’ibitunga abana abihabwa n’abagira neza, akumva atava mu bitaro kuko kubisohokamo ntaho ajya n’ubundi ngo yumva birutwa no kubigumamo.

Yagize ati’’  ubwo abandi babyeyi babyara bakabyishimira,bagahabwa impundu n’inshuti n’abaturanyi, jye si ko bimeze kuko  maze ukwezi hano mu bitaro,aho namaze ibyumweru birenga 3 ntegereje kubyara, nkaba naraje nyri inzu nabagamo ambwiye kuyimusubiza”.

Arakomeza, “Nabyabye abana 3 icyarimwe, abo nari mfite 2 nasize mbacumbikishirije, nta mashereka mfite n’amata ni abagiraneza bayanzanira, nta baturanyi basanzwe bangeraho ngo bansure n’abayobozi banjye nta n’umwe mbona, ku buryo nibaza aho nzashyikira umunsi ibitaro byansezereye hakanshobera, nkumva nahigumira  aho kubwirwa ngo ndasezerewe ntaho nerekeza.’’

Icyakora umwe mu baforokazi bamwitaho yabwiye Bwiza.com ko abana bameze neza,bacyitabwaho n’ibitaro  ngo bazamure ibilo kuko bavutse bidashyitse, bose hamwe bavukanye ibilo 5 na garama 100, ariko ngo bameze neza nta kibazo kindi bafite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamashangi,Uwizeye M.Thérèse, yavuze ko abaturage b’aka kagari n’ubuyobozi   bayobewe icyo bamukorera kuko na bo bemeza ko nta shinge na rugero agira, bakaba baramutangiye raporo ku murenge bagatekereza ko yaba yarageze ku karere bamusabira ubufasha.

Ati “natwe byadushobeye rwose. Akeneye byose, nta ho kuba, nta cyo kurya, nta mwambaro,…, twafashe gahunda yo kumusura tukamuganiriza igihe dutegereje ko akarere hari icyo katumarira, tukaza kwicara hamwe nk’abaturage tukareba icyo twamukorera kuko ni umuturage wacu”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye Bwiza.com ko na we ababajwe cyane n’ubuzima bw’uyu mubyeyi n’utu twana yibarutse, ko bategereje iyo raporo akagari katanze, nibamara kuyisuzuma neza, ari bwo bazareba icyo bamukorera.

Umuforomokazi wita kuri aba bana avuga ko kugeza ubu bameze nezagusa nyina akaba atagira amashereka yo kubonsa.
Umuforomokazi wita kuri aba bana avuga ko kugeza ubu bameze neza,gusa nyina akaba afite amashereka make 
Mukankurunziza Vestine avuga ko yumva yaguma mu bitaro aho gutaha ntaho yerekeza utu twana.
Mukankurunziza Vestine avuga ko yumva yaguma mu bitaro aho gutaha ntaho yerekeza utu twana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *