Umuryango w’umunyamakuru, Jean Bosco Gasasira uri mu buhungiro mu gihugu cya Suwede urasaba ko umwe mu bo uvuga ko bahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Tanzania, Evode Mudaheranwa yatabwa muri yombi umushinja kuba umwe mu bagambiriye kwivugana Gasasira.
Mu itangazo uyu muryango washyize hanze, uvuga ko Jean Bosco Gasasira ubu adashobora kwivugira kubera impamvu z’umutekano we ariko ugasaba ubutabera bw’ U Rwanda guta muri yombi Mudarenwa bushinja kugambirira kwica umunyamakuru Gasasira ubwo yabaga mu gihugu cya Suwede.
Uyu muryango uri gusaba ubutabera mu gihe uwari ufungiwe muri Gereza ya Mpanga, Aimable Murenzi ashinjwa kwica urubozo Jean Bosco Gasasira akamusiga yibwira ko yapfuye yatorotse gereza nk’uko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS) rwabyemeje kuwa 8 Ukwakira 2018.
Evode Mudaheranwa yahoze ari umunyamabanga wa mbere muri biro bihagarariye u Rwanda muri Suwede. Umuryango wa Gasasira uhamya ko yirukanwe muri iki gihugu mu 2013 nyuma yaho polisi igaragaje ko yijanditse mu gushaka guhitana Gasasira wahoze ayobora ikinyamakuru Umuvugizi.
Umunyamakurumu Jean Bosco Gasasira yavuye mu Rwanda mu mwaka w’i 2010. Yaje kwerekeza muri Uganda nyuma ajya kuba muri Suwede.


