Umuraperi Drake yatangaje ko yumvaga yifuza kubana n’umuhanzi Rihanna n’ubwo bitamuhiriye.
Mu kiganiro na Lebron James na mugenzi we, Maverick Carter mu mpera z’icyumweru gishize, Drake yavuze ko byari kuba byiza ariko ntibikunde kubera zunguruka z’ubuzima bwo ku isi.
Yagize ati” Uko iminsi ihita, iminsi ikwigisha ayawe masomo. Numvaga nko kumva ngo Drake yabanye na Rihanna byari kuba ari ibintu byiza. Nanjye numvaga mbyifuza”
Drake n’ubwo atabyaranye na Rihanna avuga ko yabyaye umuhungu mwiza utagize icyo abaye.
Ati” Ni umuhungu mwiza w’amaso y’ubururu. Nifuza ko nakura yazakwegera akazajya akina Basketball. Ubu ndishimye kuba ndi umubyeyi”

Drake avuga ko umuhungu we Adonis akwiye gusanga we n’umugore we bakwiye kwitegura kurera umwana wabo bamurinda amakimbirane ababyeyi bagirana.
Ati” Uyu ni umuco nakuye ku babyeyi banjye. Papa ntiyavugaga nabi mama gusa mama ntiyaburaga kuvuga ngo reba papa wawe, ibi n’ibi (…)”
Uyu mugabo avuga ko aho kugira ngo bigende uko yabyifuzaga byarangiye abyaranye n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni Sophie Brussaux w’Umufaransa.
Tubibutse ko Drake yigeze gukundana na Rihanna wari warashwanye na Chris Brown, ingingo yatumaga aba bagabo badasiba guterana amakofi.


