Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Sangiza iyi nkuru

Bamwe bahita muri Gereza, abandi mu Gihome, abandi mu Buroko, abandi mu nzu y’imbohe, abandi mu munyururu, n’andi mazina menshi, ariko icyo ahuriyeho yose ni uko ari ahantu hatisanzuye, aho uhafungiye aba adafite uburenganzira kuri byinshi mu mu buzima rusange bw’igihugu.

Muri Gereza, biragoye kurya icyo wihitiyemo, biragoye gusurwa n’uwo ukumbuye, kumusura byo ntibishoboka kuko utahasohoka, naho abagukumbuye si bose bishobokera kukugeraho. Ntiwambara icyo wifuza cyose, kuko nta soko rigari ry’imyambaro rihabarizwa, ntusohoka hanze y’igihome igihe ubishakiye, kereka ugiye kuburanishwa cyangwa uhawe akarimo runaka gakorerwa hanze ya Gereza.

Tutiriwe turondora ubuzima bwa Gereza , ni ahantu utakwifuza kujya, ni aho utakwifuriza uwawe, uhavuye ariruhutsa, usigayeyo ahorana inzozi zo gusubira mu buzima busanzwe.

Umuhanzi w’indirimbo z’isanamitima, iz’ubwiyunge, iz’amahoro n’izihimbaza Imana Kizito Mihigo, yahabaye imyaka isaga ine, akaba yarafunguwe kuwa 15 Kanama 2018. Umunsi ku wundi, nyuma y’ukwezi kumwe afunguwe, Kizito Mihigo yatangaje ko adahwema gusabira abo yasize inyuma.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Kizito Mihi Mu magambo yanyujije ku mbuga ye ya Twitter, Umuhanzi Kizito Mihigo yagize ati: “Ukwezi kurashize Nyakubahwa perezida Paul Kagame afashe icyemezo gikomeye cyo kundekura, ndacyasengera abo twari dufunganywe (nasizeyo). Ndahamagarira imiryango y’Abanyarwanda kudatererana ababo bafunzwe. Icyaha yaba yarakoze cyose, ni uwawe, ni umuvandimwe wawe, ni umwana wawe, ni umufasha wawe, … mukunde, umufashe”

Kizito Mihigo yifashishije kandi amagambo ya Dalai Lama agira ati: “Urukundo n’impuhwe ni nkenerwa mu buzima, si amafiyeri. Bitariho, ikiremamuntyu nticyarama”.

YouTube player

Love and Compa

kizito 2
Ubwo Kizito Mihigo yari muri Gereza

 

3 Ubwo yasohokaga muri GEREZA Kizito Mihigo yavuze ko agiye gukomeza ibikorwa bye by’ubuhanzi, asubukuriye aho yari ashyikije mbere yo gufungwa. Ni umuhanzi ufite indirimbo zisaga ijana, kandi akaba ari umuhanga mu majwi yanditse, acuranze n’aririmbye. Yivugira ko ari “Umuhanzi w’umukiristo, wifuriza Isi kuba nziza kurushaho.”

Ubwo yasohokaga muri Gereza atashye
Ubwo yasohokaga muri Gereza atashye
https://www.youtube.com/watch?v=vXj98vxPX5Q&feature=youtu.be

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *