Ingabo za RDC ( FARDC) mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016 nibwo zabashije kwirukana abarwanyi ba ADF NALU muri Kivu ya ruguru.ni nyuma ibitero ingabo za FARDC zabagabye ibitero.
Ibyo bitero byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu mu duce twa Tungudu na Opira muri Territoire ya Beni muri Kivu ya ruguru.

Amakuru aturuka mu ngabo za FARDC avuga ko inyeshyamba za FARDC zateye ibirindiro by’abarwanyi b’abanya Uganda bibumbiye mu mutwe wa ADF NALU bari mu duce 2. Hari saa kumi n’igice z’igitondo. Nyuma y’iminota 30 nibwo babashije gusubiza inyuma ibyo bitero.
Lt Mak Hazukay Umuvugizi w’ingabo zibumbiye muri Sokola 1 ari nazo zarwanye n’izi nyeshyamba yamaze kwemeza ko ubu uduce twatewe twa Tungudu na Opira ubu turi mu maboko y’ingabo za FARDC.
Yakomeje avuga ko ibyo bitero byahitanye abarwanyi babiri ba ADF NALU naho umusirikare umwe wa FARDC arakomereka bikomeye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


