Abarusiya bazajya muri paradizo nihaba intambara kirimbuzi — Perezida Putin

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane, itariki 18 Ukwakira, Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya yatangaje ko mu gihe haramuka habaye intambara kirimbuzi Abarusiya bajya muri paradizo naho ababateye bagashirira ku icumu.

Abarusiya bazajya muri paradizo nihaba intambara kirimbuzi ”, uwo ni perezida Vladmir Putin avuga ko nta ntambara yifuza ariko agashimangira ko uwo ari we wese uzashaka gutera igihugu cye akoresheje intwaro kirimbuzi ari we uzasenywa.

Uzatwendereza agomba kumva ko igihano ari nta gisibya, ko azasenywa. Kandi twe, nk’abakozweho n’ubushotoranyi, nk’abamartyrs, tuzajya muri paradizo. Naho bo (abateye), bazashwanyuka gusa, ntibazabona n’umwanya wo kwicuza ”, ibi akaba ari ibyatangajwe na Perezida Putin mu nama ya Club Valdai yabereye i Sotchi (mu majyepfo y’uburengerazuba).

Perezida Vladmir Putin yakomeje avuga ko niharamuka habaye intambara kirimbuzi u Burusiya atari bwo buzayitangiza ariko buzitabara nk’uko urubuga bfmtv.com dukesha iyi nkuru ruvuga.

Ati: “ Mu bihe nk’ibyo, tutegereje kuzakubitishwa intwaro kirimbuzi, ariko ntabwo ari twe tuzazikoresha mbere .”

Mu 2016 nibwo Perezida Putin yategetse ko hongerwa ingufu mu mbaraga za kirimbuzi z’u Burusiya ndetse no kuvugurura intwaro z’iki gihugu zikajyana n’igihe mu rwego rwo gusubiza uko OTAN ikomeje gushing ibirindiro hafi y’imbibi z’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *