Nigeze kumva ko ntazongera gukora imibonano mpuzabitsina- Kim Kardashian

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideri Kim Kardashian yatangaje ko yigeze gutekereza ko atazongera gukora imibonano mpuzabitsina kubera ingorane yagize ubwo yari atwite umwana we, Northwest.

Uyu mugore mu kiganiro na Richardson Magazine nomero 20 yavuze ko yumvaga atazongera gutwita kubera uburyo ibiro bye byiyongeraga umunsi ku munsi.

Yagize ati” Nari umuntu wiyongeragaho ibiro 27 ku kwezi (60 pounds). Numvaga ntazongera gukora imibonano mpuzabitsina kuko numvaga bitambereye. Numvaga meze nabi muri roho yanjye kumva ko ntazongera gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo umuntu atwite umubiri urahinduka,imisemburo n’ibindi”

rs 1024x768 180609104532 1024 kim kardashian north saint chicago west kids 060918
Kim Kardashian n’abana be

Kim avuga ko yagize agahenge nyuma yo gukora siporo akimara kwibaruka Northwest na Saint West gusa ngo we n’umugabo we, Ye bahisemo ko atazongera gutwita.

Ati” Sinatakazaga ibiro byoroshye,nabigezeho nyuma y’amezi umunani, nyuma naje kumera neza”

Kim Kardashian na Kanye  West  basanzwe bafitanye abana batatu gusa umwana wa nyuma ari we Chicago bamubyaye binyuze ku muntu bahaye amafaranga ngo abatwitire.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *