Polisi yo muri Nigeriya iremeza ko abantu 55 bapfiriye mu mvururu zishingiye ku moko zabaye mu mpera z’iki cyumweru mu majyaruguru y’intara ya Kaduna mu gace ka Masuwan Magan.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kaduna, Ahmad Abdur-Rahman avuga ko imvururu zabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize hagati y’amaoko atashatse gutangaza.
Ati” Buri wese wagize uruhare muri ubu bwicanyi agomba guhura n’umujinya wuzuye w’ubutabera. Ntitwarebera nkaho nta mategeko abaho. Turi hano ngo turinde ubuzima n’umutungo wa buri muturage.”
Uyu muyobozi mu gipolisi cya Nijeriya avuga ko kugeza ubu abasaga 22 bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza anasaba abaturage gutanga amakuru y’uwo ari we wese waba wari warjanditse muri ubu bwicanyi nk’uko The Eastafrican ibitangaza.
Ubu bwicanyi bubaye nyuma yaho kandi muri Gashyantare 2018 habaye imvururu muri aka gace abantu 10 bakahasiga ubuzima n’imitungo myinshi irimo amaduka igatwikwa.


