Kansiime Anne usanzwe umenyerewe mu rwenya, yahishuye ko yatakaje ubusugi ubwo yigaga mu mwaka wa 2 wa kaminuza ahita anazinukwa gushaka undi muhungu bakundana kugeza ubwo yarushingaga.
Avugira kuri Radiyo imwe yo mu gihugu cya Uganda ari naho uyu mukobwa akomoka, yatangaje ko mu bukumi bwe yari ashamadutse, ariko atazi iby’imibonano mpuzabitsina nyuma ageze muri Kaminuza mu mwaka wa 2 nibwo yaje kuyikora n’uwari umusore w’inshuti ye.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubikora yaje gutandukana nawe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kuvamo ahita afata umwanzuro wo kudashaka undi musoro bajya mu rukundo.
Anne Kansiime ni umwe mu byamamare bike bimaze gusangiza rubanda ibijyanye no gushyira hanze amabanga yabo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Uyu munyarwenya umaze kubaka izina muri East Africa yanataramiye mu Rwanda mu mwaka ushize, ubu ngo akomeje gukora ibitaramo bitandukanye ari nako anarushaho kunoza imikorere.

Akaba atangaza ko agiye kongera umubare wa Video ngufi yohererezaga abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga bityo arusheho gushimisha abadafite uburyo bwo kumubona amaso ku maso.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


