Mu gihe Hon Ndikumana Pierre Celestin ashinjwa n’inzego z’umutekano mu Burundi kuba umwe mu bategura umugambi wo kwivugana perezida Pierre Nkurunziza n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, yavuze ko ari agakino yateguriwe ko kumuvana mu ruhando rwa politiki.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo inzego z’umutekano zerekanye abasore babatu, bivugwa ko aribo Hon Ndikumana Pierre Celestin wo mu ishyaka Amizero y’Abarundi rya Agathon Rwanda, akoresha mu bwicanyi bukorerwa abayobozi bakuru.
Aba basore batatu ngo bafungiye mu biro bishinzwe iperereza i Bujumbura, ngo bakaba biyemerera ko ari bo bari bagiye kwica Depite Niyongabo Justine watowe na CNDD FDD, n’umugabo we Niyongabo Hilaire, ariko umugambi urabapfubana.
Aba badepite ngo bakaba bari bagiye kwicwa ku wa 10 Ukwakira 2018, mu rugo rwabo i Gihosha mu Mujyi wa Bujumbura, aba basore bakaba babyemera ko aribo bari inyuma y’uwo mugambi w’ubwicanyi, ariko ku bw’amabwiriza bahabwa na Hon. Ndikumana.
Hon Ndikumana atangaza ko atatunguwe, ko hari hashize icyumweru cyose amenye amakuru y’uko harimo gucurwa umugambi wo kumugerekaho ibyaha by’ubwicanyi, maze yamburwe ubudahangarwa, afungwe mbere y’amatora yo mu 2020.
Akomeza avuga kandi ko iryo fungwa rye rishingiye ku iremekanya ry’ibinyoma, ngo rifitanye isano no gushyira ku ruhande abatavuga rumwe na Leta iyobowe n’Ishyaka CNDD FDD.
Aba basore batatu berekanwe na polisi, mu gihe ngo hari inzandiko zimaze iminsi zitoragurwa hirya no hino mu gihugu zidafite imikono, zivuga ko hari umugambi urimo gutegurwa na Depite Agathon Rwasa wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru barimo na Perezida Nkurunziza.




