Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) avuga ko gukorera hamwe ariyo nzira nziza yafasha Afurika kugira ijwi mu ruhando mpuzamahanga.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya mbere y’Inteko Nyafurika ya Gatanu, irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere Tariki ya 22 Ukwakira 2018, nibwo Perezida Kagame yakomoje ku gukorera hamwe kw’Abanyafurika nk’inzira yabafasha kumvikanisha ijambo ryabo.
Yagize ati “Gukorera hamwe nibyo byonyine bizafasha Afurika kugira ijwi ryumvikana mu ruhando rw’amahanga. Ibyo kwibwira ko hari imigabane iruta indi ndetse n’abaturage baruta abandi biragenda bishira buhoro buhoro nkuko tubibona hirya no hino ku Isi”.
Ku itariki ya 21 Werurwe 2018, nibwo abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza. Perezida Kagame akaba asaba abitabiriye iyi nama inkunga mu kwihutisha ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano ashyiraho iri soko n’izindi gahunda za AU.
Ati “Nashakaga kubasaba inkunga yanyu mu kwihutisha ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe Nyafurika, amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ndetse n’ibindi bijyanye na gahunda ya 2063 Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wihaye, ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda zose rizafasha mu kongera ubukungu bwa Afurika ndetse no gukuraho icyasha uyu mugabane ugifite mu maso ya benshi”.
Inteko Nyafurika ni ihuriro rihuza abagize Inteko Zishinga Amategeko za Afurika n’abaturage bahagarariye n’inzego zitandukanye z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika; Perezida Kagame akaba abashimira akazi bakora.
Ati “Umumaro w’akazi mukora muri iyi Nteko ushimangirwa n’uko mwese muri mu Nteko zitandukanye z’ibihugu byanyu. Twizeye ko muzakomeza guharanira ukwishyira hamwe kwa Afurika, Turabashimira akazi keza mukora”.
Umukuru w’igihugu avuga ko bagomba kugera ku miyoborere myiza no guhanga ibishya cyane cyane binyuze mu kwigira ku muco n’uburambe bikungahaye Afurika ifite, hadahejwe n’ibitekerezo biva ahandi ku Isi.
Iyi nama ihuza Abadepite bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, izamara ibyumweru bibiri, kuva mu 2004, u Rwanda ni igihugu cya kabiri iyi nama ibashije kuberamo, atari ku kicaro cyayo ubu kiri i Midrand muri Afurika y’Epfo.



