Nkusi Aimé Didier yiteje imbere abikesha ikoranabuhanga yitoje afite imyaka 10

Sangiza iyi nkuru

Nkusi Aimé Didier, umusore ufite imyaka 20 y’amavuko akaba arangije amashuli yisumbuye muri MEG (mathematic, Economics and geograpy) akomeje kwiteza imbere abikesha ikoranabuhanga yitoje ubwo yari agifite imyaka 10.
Aganira na Bwiza.com, yatangaje ko yatangiye gukoresha mudasobwa ubwo yari mu kigero cy’imyaka 10, atangira akunda gukina ya mikino abana bakinira kuri mudasobwa no kuyireberaho Filme n’imiziki, bimuviramo kumenya byinshi nko kwandika amabaruwa gukoresha internet n’ibindi.

bwiza
Nkusi Aimé Didier

Ibyo yamenye rero byamugiriye akamaro ku buryo abasha gukora akazi mu biruhuko (emploi de vacance), akabona minerval n’ibindi bikoresho umunyeshuri akenera ndetse akishyurira na barumuna be.
Ikoranabuhanga niryo rimufasha gutsinda amasomo ye kubera ubushakashatsi akorera kuri internet, agasoma ibitabo,…ku bw’ibyo yafashije mama we kubaka inzu babamo n’ibindi.
Urubyiruko, aho kugirango biyahuze ibiyobyabwenge cyangwa bishora mu busambanyi, abagira inama yo kujya bamwegera akabereka uburyo babyaza umusaruro ikoranabuhanga dore ko iyo uje umugana akwakirana urugwiro.
Usanga uyu musore mu biruhuko ababyeyi bamuha abana akabigisha mudasobwa aho kugirango birirwe bazerera biga imico mibi ibyo byose avuga ko ari ibyo yatojwe nawe ubwe yifuza gusangiza abandi.
Ibi kandi we yabigezeho mu gihe igihugu cyacu gihora gishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo hariho uburyo bwinshi bwo kwiteza imbere. Bamwe bakoresheje ubuhinzi n’ubworozi dore ko aribyo bya mbere, n’ibihugu byinshi tuzi ko bikataje mu iterambere byatangiriye ku buhinzi n’ubworozi. Hariho abacururuza utuntu duke kugeza aho bakinguye iduka bagakoreramo, cyangwa bakishyira hamwe bagafatanya kwishura inzu bakoreramo (cooperative).
Hari abandi bahisemo kwihangira imirimo bakoresheje ikoranabuhanga, aho usanga abana babasore bateretse imashini ku mabaraza bacuruza indirimbo (abo twita ba didge), cyangwa bandikira abantu amabaruwa n’ibindi. Hari abakoresha ubukorikori n’ibindi, ibi nibyo urubyiruko rw’ubu rukene kugirango rwiteze imbere,
“Menyereza umwana inzira akwiye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.” Imigani 22:6
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Victor@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *