Reka nsabe abo tugiye gukorana kuzagirana imikorere itarimo agatotsi- Prof. Shyaka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase arasaba abo bagiye gukorana kuzarangwa n’imikorere myiza itarangwamo agatotsi.

Ibi yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 22 Ukwakira 2018, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri Kaboneka Francis ucyuye igihe. Arashimira abo bakoranaga muri iyi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, uburyo bakoranye neza, mu gihe Shyaka na we asaba abo asanze kuzakorana neza birinda ko hagati yabo hazavukamo agatotsi.

Min Kaboneka yashimiye inzego z’ibanze, ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri (MINALOC) n’ abakozi bayo muri rusange kubera ubufasha bamuhaye mu kuzuza inshingano ze nka Minisitiri. “Inshingano ya mbere ni ukubaka igihugu aho waba uri hose. Urugamba rwo kubaka igihugu ntirujya ruhagarara.”

Yakomeje ashimira umuryango wa FPR/Inkotanyi avuga ko wamureze, ati “Ndashimira cyane Umuryango FPR/Inkotanyi wandeze; ni wo ufite uruhare runini mu mikorere n’ubuzima byanjye uyu munsi. Ndacyahari mu rugamba rwo gufasha umuturage no kumuteza imbere”.

Nyuma yo kugaragarizwa imishinga irimbanyije n’ikwiye kwitabwaho cyane mu rwego rw’imiyoborere n’imibereho y’abaturage, Minisitiri mushya muri iyi Minisiteri, Prof. Shyaka yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku cyizere yamugiriye kandi akimufitiye.

Ati “Reka nshimire Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame wampaye inshingano itoroshye ariko y’agaciro yo kuyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu; gusa nanabasabe uko mumfasha kumushimira, abe ari na ko muzamfasha kugira ngo ibyo dushinzwe tubisohoze”.

Arakomeza asaba abo bagiye gukorana, kuzakorana neza, ati “Reka nsabe abo tugiye gukorana kugira ngo tuzagirane imikorere n’imikoranire myiza, inoze, itarimo igitotsi, kandi twese dukorere Abanyarwanda”.

Prof. Shyaka avuga ko Hari ihame ry’igihugu rw’imiyoborere ishingiye ku baturage, ko ari naryo rifitanye isano n’iterambere ry’igihugu, ati “Imiyoborere ishingiye ku muturage. Iryo ni ihame ntakuka, kandi nsabe nk’abayobozi b’lnzego z’Ibanze dushyire imbere iri hame kandi riturange kuko rifitanye isano n’iterambere ry’igihugu nk’uko rishingiye ku muturage”.

Prof Shyaka asimbuye Kabone Francis kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka ine, kuva mu mwaka wa 2014. Akaba agiye kuyobora iyi Minisiteri nyuma y’imyaka irindwi yari amaze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB).

kaboneka 1
Min Kaboneka ahererekanya ububasha na Prof Shyaka Anastase

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *