Uwarongoye nyina wa Diamond arashinjwa kumuca inyuma atwite

Sangiza iyi nkuru

Rally Jones warongoye nyina wa Diamond Platnumz arashinjwa kumuca inyuma kandi atwite, amakuru akaba akomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzania n’ubwo uyu mugabo abihakana yivuye inyuma.

Umwaka ushize nibwo Jones yashakanye na Sanura Sandra Kassim, ubyara icyamamare Diamond Platnumz, amakuru aravuga ko uyu mubyeyi atwite inda y’uyu mugabo nubwo ashinjwa kumuca inyuma agasambana n’undi mugore udatangazwa amazina.

Ikinyamakuru Global Publishers, gitangaza ko Jones yagiye yoherereza uwo mukunzi we wundi ubutumwa n’amashusho bigaragaza ubwuzu n’urukundo bafitanye.

Jones abajijwe n’umunyamakuru iby’ayo makuru, yabihakanye yivuye inyuma agira ati “Nta bagore nsambana nabo, niba mufite nimero z’uwo mugore muvuga twasambanye muzinyoherereze, noneho nzabone kubasubiza ikibazo cyanyu”.

N’ubwo Jones ashinjwa guca inyuma umugore we Sandra, ngo ubu aranatwite, aho ngo yatangaje ko mu gihe gito Diamond azabona mushiki we muto.

Ukubana kwa Jones na Sanura kwateje impaka umwaka ushize ubwo bari bamaze kubana, aho bamwe bavugaga ko uyu musore afite imyaka 32 y’amavuko, mu gihe Sanura Kasim abarirwa mu myaka iri hejuru ya 50 y’amavuko. Bamwe bakaba baravugaga ko Jones agamije kurya ku ifaranga ry’umuhungu w’uyu mukecuru [bavuga Diamond] ukomeje kwamamara muri muzika.

s2 1

s4 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *