Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 70 yafatanwe imiti ya magendu

Sangiza iyi nkuru

Marekabiri Joseph w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kamarebe, akagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri , akarere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi, sitasiyo ya Shangi nyuma yo gufatanwa imiti n’inshinge yakoreshaga avura abaturage anayibacuruza  mu buryo bwa magendu.

Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere afatanwa imiti nk’iyi akanabifungirwa, mu myaka ishize yigeze kuyifatanwa arafungwa, ariko ngo ntiyabiretse ahubwo yakomeje kuyicuruza mu baturage no kuyibavurisha.

Umwe mu baturage b’aka kagari aganira na Bwiza.com, yagize ati “dutekereza ko atari we wenyine ukora ibi bintu nubwo ari we ukunda gufatwa ariko kubera ko ntaho yize kuvura, akaba ntaho abika iyi miti hizewe n’ubuziranenge bwayo bukaba ari ikibazo, izi  nshinge tukaba tutakwizera ko rumwe ruba rugenewe umuntu umwe gusa cyangwa niba uruguye ingese ashobora kurujugunya, ibindi bikoresho byo kwa muganga afite na byo twibaza uko abibika, tugasanga ubuyobozi bukwiye guca iyi migirire hakiri kare.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mariba Uwamahoro Jean Claude, yemeje aya makuru avuga ko bayakuye muri bamwe mu baturage bayabahaye, barabikurikirana mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukwakira bagiye kumusaka bayimusangana mu cyumba araramo.

Ati “byavugwaga n’abaturage ko  yatangaga ibinini binyuranye birimo ibyo yita ibya malariya, iby’umutwe n’ibindi ,agatera inshinge, kandi si ubwa mbere ayifatanywa nk’uko abyiyemerera,  nk’ubuyobozi biduteye impungenge kuko bishobora gutera ibindi bibazo mu baturage bacu”.

Kubyerekeranye n’ibyari byatangiye guhihwiswa  ko ngo yaba yanatangaga n’imiti yo gukura mo inda, ubuyobozi bwo bwabihakanye buvuga ko  mu byamuvuzweho ku mugaragaro na we yemera imiti yo gukuramo inda itarimo.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza  y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko akarere kahagurukiye kurwanya ubucuruzi bwa magendu ubwo ari bwo bwose  cyane cyane ubw’iyi miti n’inshinge kuko byangiza ubuzima bw’abaturage.

Ubucuruzi bw’imiti n’inshinge bya magendu bukunze no kuvugwa mu karere ka Rusizi cyane cyane mu mirenge ikora ku mupaka, hafi n’ umujyi wa Bukavu muri RDC, abaturage bagasabwa gutanga mituweli bakivuza neza mu buryo bwizewe aho kwirukira mu bakora magendu.

Uyu murenge wa Nyabitekeri usanzwe uza mu myanya ya nyuma mu gutanga mituweli, bamwe mu baturage bagakeka ko hari aho byaba bihuriye n’ubu buvuzi bwa magendu.

IMIT
Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere uyu musaza afatanwe imiti ya magendu

imi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *