Wema Sepetu ari kwitegura ubukwe n'umugabo ufite undi mugore

Sangiza iyi nkuru

Wema Sepetu umukinyi wa mafilime akaba yaranabaye nyampinga wa Tanzaniya muri 2006 yatangaje ko ubukwe bwe n’umukunzi we mushya Patrick Christopher buba mu minsi yavuba

Ni nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amashusho uyu mukobwa ari mu buriri n’umukunzi we mushya bisa naho bari mubyishimo by’abakuru bigatungura benshi ubu ikiri kuvugwa ni Ubukwe bwaba bombi byitezwe ko buba muri uku kwezi ku Kwakira.

Aya mashusho yaje akurikirwa n’ubutumwa nubutumwa Wema Sepetu yashyize kuri instagram ye atangaza ko ariwe uzamubera umugabo wahazaza .Icyo gihe bari mu gihugu cy’u Burundi, aho uyu mugabo ngo yari yagiye kumwereka abo mu muryango we batuye i Bujumbura.

Nk’uko GlobalPublishers yabyanditse,ngo Patrick Christopher bakunzwe, yatangaje ko bagiye gukora ubukwe muri uku kwezi k’Ukwakira 2018. Ubu bukwe buzabera mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya.

Patrick ugiye gukora ubukwe na Wema Sepetu asanzwe afite undi mugore utuye i Mbombasa muri Kenya. Yavuze ko nta kibazo kirimo kuko idini rya Islam asengeramo ribimwemerera.

Kuri ubu Wema Sepetu n’umukunzi we ngo bari muri Brasil aho bagiye gutembera, bakazagaruka bakora ubukwe.

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018 Wema Sepetu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru yisegura ku bantu bose babonye amashusho ari gusomana n’umukunzi we.

Wema wamamaye muruhando rwa sinema ya Tanzaniya amaze gukundana nabagabo batatu harimo Diamond Platnumz,Luis Munana wo muri Namibia ndetse na Idris Sultan.

7B90349B 493B 4FD2 A37B A481BF6A6944 393 00000050582A7ADD
Wema Sepetu n’umukunzi weusanzwe afite undi mugore

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *