Muhanga: Abakora mu nzego z’ubuzima bagaragaje uruhuri rw’ibibazo bibugarije

Sangiza iyi nkuru

Mu biganiro  byahuje abayobozi n’abakozi ba komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta n’abakozi b’akarere ka Muhanga ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, bamwe mu bayobora ibigo nderabuzima bayigaragarije ibibazo byugarije uru rwego rw’ubuzima.

Bavuga ko batemerewe gutanga akazi ku baforomo ndetse bakanabwirwa ko akarere nako katabyemerewe, bigatuma abakozi ku mavuriro bakora ari bacyeya bakavunika, nyamara amafaranga yo guhemba abandi ahari,  ibi ngo biterwa n’uko Minisante yonyine ari yo igomba kubashakira abakozi kandi  kubashaka bikaba bitinda.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gasagara, Mukandayisenga Donatha, avuga ko imiterere (structure) ya Minisante ibabwira ko bemerewe gukoresha abaforomo bafite  impamyabumenyi ya A2 ariko na none bakagira andi mabwiriza ababuza gukoresha abafite A2 , ko bagomba gukoresha abafite impamyabumenyi ya A1, ibi  bituma  abakozi bakoresha ari bacye kandi bagomba kwakira abaturage benshi.

Yagize ati “uba wemerewe abakozi 10 ugasanga ufite 5, umukozi agakora mu gitondo akanarara izamu, yaba yaraye izamu nabwo bwacya akongera agakora, ibi bintu bivuna abakozi cyane mu gihe bakoze ntibabone uko baruhuka , kandi tuba tunagomba gutanga serivise uko bikwiye none abo bantu bazakora gute bataruhuka ,ari ivuriro ntiryemerewe gushaka abakozi wagera ku karere nabo ni uko”.

Umuyobozi w’  ikigo nderabuzima cya Nyabikenke, Dusengimana Ezera, avuga ko kuba batemerewe gutanga akazi bibagiraho ingaruka zo kubura n’abo bari basanganywe kubera kuvunika bityo bagahitamo gusezera.

Yagize ati “nk’ubu mfite poste de santé ya Mudende, ni ahantu kure cyane, maze koherezayo abaforomo incuro 3 basezera bakigendera uyu munsi nabuze uwo njyanayo, abaturage barampamagara ko babuze ubavura , tuba dufite amafaranga amwe y’imishinga ntitwemerewe no gufata ba nyakabyizi ngo tubakoreshe kandi ivuriro ntirizafunga”.

Umukozi w’iyi komisiyo, Nkurunziza Ferenant avuga ko nta bundi buryo bwakorwamo bwo gushaka abaforomo uretse kuba byakorwa na Minisante kuko ari ko imiterere yabo imeze ariko avuga ko bagiye kwicarana na Minisante ibi bibazo bigakemuka .

Yagize ati« si nzi impamvu bivugwa ari uko Minisante yatinze kubikora ariko ubuyobozi bwa komisiyo bubyemeye by’umwihariko, twazicarana na Minisante tukakijyaho inama abakozi bakaboneka ku gihe hatagize umuturage wahasiga ubuzima kuko yabuze umuvura cyangwa umwitaho.

Naho ku bigendanye n’uko batazamurwa mu ntera ,ni ikibazo twasanze no mu tundi turere komisiyo yabikozeho ubuvugizi ,ntekereza ko Minisante na Mifotra hari uburyo babyumvikanyeho bizakorwamo.»

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortunée  avuga ko hakwiye gusobanuka neza uko Minisante ikorana n’akarere, hakamenywa aho buri ruhande rugarukira.

Agaragaza ko hari nk’abakozi baba bazanywe na Minisante bikitwa ko ari ab’akarere nyamara akarere nta burenganzira kabafiteho, bityo bakanibaza uko akarere kagira abakozi batanafiteho ububasha, badashobora no kuba bashyiraho igitsure kubera ko bazanywe na Minisante.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *