Prof. Shyaka yasabye abayobozi b'uturere tw'Amajyepfo kureka amatiku bagakora

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2018, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel K. Gasana  na Mureshyankwano Marie Rose wayiyoboraga,  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.Shyaka Anastase yihanangirije abayobozi b’uturere tuyigize kureka amatiku bagakora.

Umuyobozi w’iyi Ntara yavuze ko ikeneye umuvuduko udasanzwe ngo ishobore gukora ibidasanzwe mu iterambere no gushyira abaturage ku isonga mu bikorwa byose bibakorerwa, bityo akaba asaba abayobozi bayo kureka amatiku bakarushaho gukora.

WhatsApp Image 2018 10 25 at 5.29.31 PM
Guverineri Gasana arasaba abo asanze muri iyi Ntara kwirinda ubunebwe bakarangwa n’ukuri

Guverineri Gasana ati ” kugira ngo ibi tuzabigereho ni ukwirinda ubunebwe, uburangare, kutavugisha ukuri, kwirara, kutumvikana mu kazi, n’ibindi aho biri bigomba gucyemuka kugira ngo twihute , tugamije kugira inzozi ziganisha ku ntsinzi”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof .Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’uturere kurangwa n’ubudakemwa mu nzego zose z’ubuyobozi no guharanira kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi byose byazamura umuturage .

Agira ati “Hano mu Majyepfo ngo haba amatiku ameze nk’urwiri rumwe barandura ntirushiremo, mukorere hamwe, ibintu by’amatiku n’urugambo twabireka! twabiretse tugakora ibintu byaduteza imbere ko amatiku ntacyo amaze kandi muri iyi ntara ngo birahaba, ubwo Guverineri azadufasha urwo rwiri rw’amatiku ruhacike, ubwo twaganiraga yanyijeje ko azavuga macye agakora cyane, ndamwizeye”.

Yakomeje abasaba ko ubwenge bavuga ko abavuka muri iyi Ntara bavukana, bwakwifashishwa no mu mashuri kuko arahari menshi, ariko hanitabwa ku ireme ry’uburezi mu mashuri ku buryo ababyeyi bazajya bifuza kurerera abana babo mu mashuri y’iyi ntara.

 

WhatsApp Image 2018 10 25 at 5.32.49 PM
Mureshyankwano avuga ko hari ibibazo asize bidakemutse muri iyi Ntara

Mureshyankwano Marie Rose yari amaze imyaka 2 ayobora iyi ntara, yatangiye kuyiyobora tariki ya 25 Ukwakira 2016. Mu mbogamizi avuga ko bahuye na zo muri iyi ntara ngo ni ibiza n’ihinduka ry’ikirere ryatumye umusaruro w’iyi ntara ugabanuka ndetse n’imanza za Gacaca zitari zarangizwa.

Mureshyankwano yavuze ko asize mu ntara y’Amajyepfo abaturage bakiri mu bukene bukabije bangana na 16,9% bakiri mu kiciro cya Mbere bakaba bakeneye kuzamurwa bakava mu bukene bukabije, naho abagera kuri 31,6% bari mu kiciro cya Kabiri.

 

 

WhatsApp Image 2018 10 25 at 5.34.43 PM
Mureshyankwano ahabwa impano n’abakozi b’uturere umunani bagize komite nyobozi
gsan
Gasana yahawe impano y’umupira n’inkoni

gasa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *