Mukobwa ugiye gushyingirwa, dore ibintu bitanu bizagufasha kunezeza umugabo mu buriri

Sangiza iyi nkuru

Kera bavugaga ko umukobwa mbere yo gushyingira abanza kuganira na ba nyirasenge bakamuhanura uko bafata umugabo, ariko ubu usanga abenshi bagenda bafite amasomo make cyane ku rugo, ahubwo ahanini barangamiye imitungo ariko si ko byakabaye, kuko umugore mwiza aba agomba kurangwa no kumenya inshingano.

Dore ibintu bitanu umukobwa aba agomba kuba azi mbere y’uko ashaka umugabo, kandi bimufasha kumufata neza, ku buryo atapfa kumuca inyuma.

1.Kirazira kurara wambaye: Niba urara wambaye, nushaka umugabo uramenye, iyo pantalo urara wambaye cyangwa se pinjama, uzabyibagirwe nushaka umugabo. Urasabwa kurara wambaye ubusa kimwe n’uko nawe bimureba, uko umukozaho umubiri cyangwa uko abona ubwiza bw’umubiri wawe, ako kanya ahita yumva agushatse cyane.

2.Menya kumutegura : Benshi bibwira ko umugabo ategurirwa mu buriri gusa, oya, bitangira kare, akiri mu nzira ataha, ukamwoherereza ubutumwa bugufi uti ‘cheri mwiza, ugeze he ko numva nkukumbuye? N’utundi twinshi, yagera mu rugo ukibuka mumwakirana urugwiro, uti ‘ikaze mu rugo mugabo mwiza; ukamukuramo, inkweto, ukamwitaho cyane, mbese nawe urabyumva,… mugasangira muganira, umubwira udukuru tutamurakaza ahubwo tumutera ibitwenge.

Mugera mu buriri yumva byatinze, mwageramo ukamwegera, ukamukorakora, ari nako nawe agukoraho cyane, muganira mutuje, mbese igikorwa gitangira mwese muri mu yindi si.

3.Kumufasha aho kumunenga: Hari abagabo benshi uzasanga badasiramuye, batazi rimwe na rimwe uko banezeza abagore, ubumenyi mufite mwese kuri iki gikorwa murabuhuza, noneho mukanezezanya, iyo hari ibyo mutazi murabaza, naho ubundi nubona akojejemo mu munota umwe akaba ararangije, nawe uti ‘nta mugabo ukurimo’ uzamenye urugo urusenye, niba adasiramuye, mwigishe umubwire ibyiza byabo noneho abikore, ….

4.Isuku : Mugore menya ko abagabo bakunda isuku, mbere na mbere banza wiyiteho, umugabo nagukoraho asange ufite impumuro nziza, wambaye neza, ni mugera mu buriri asange bushashe neza, nta kavuyo kaburiho, icyo gihe azahita yumva yisanzuye.

5.Umuco: Mu Kinyarwanda hari umuco wa gikobwa, hari uguca mu rubohero cyangwa se guca imyeyo, hari abagabo benshi bakunda uyu muco, nyabuneka nugira amahirwe uzasanga ntacyo bimubwiye ariko nugira ibyago azabigucyurira, umukobwa ni ufite umuco, ntabwo ari wawundi wirirwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye agaragaza ibice bye by’umubiri by’ibanga, none se ko uzaba warabyeretse abandi urumva we azaba afite amatsiko ki.

Niba wirirwa mu byumba by’abasore se urumva we azagusangana iki? Ko azasanga abandi barakuraruye! Niba ukuramo inda buri munsi urumva azakwishimira se? ahubwo nasanga warakomeye ku busugi bwawe azakubaha by’igihe cyose.

Igihe cyose ufite imyitwarire myiza nubwo wakwitwa n’abandi bakobwa umuturage ariko ku mugabo wawe uzaba uri uw’agaciro, niyo nzira ya mbere yo kuzamubera umugore mwiza mu buriri no mu buzima bwe bwose. Nubwo wagira amafaranga angana ate? Nubwo wakwiga menshi,… ariko urugo rwawe rudatekanye, ubura amahoro!!

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *