U Rwanda rwatangiye ubukangurambaga bugamije gukomeza ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa mu gihugu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Marie Solange Kayisire.
Ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda ryari ryaragabanyije umurego bitewe n’uko abantu benshi bakoresha Icyongereza kurusha Igifaransa nubwo izi ndimi zombie ari indimi zikoreshwa mu buyobozi nk’uko Kayisire yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo hasohokaga ibyemezo by’inama y’abaminisitiri kuwa Gatatu, itariki 24 Ukwakira.
Ikigamijwe ngo si uguhanganisha Igifaransa n’Icyongereza ahubwo ni ugutuma u Rwanda rurashaho kuba igihugu gikoresha izi ndimi zombi.
Guverinoma y’u Rwanda ngo ikaba igiye gukora ibishoboka Igifaransa kigakoreshwa cyane mu burezi, mu mahugurwa no mu matangazo ya leta.
Ibi bikaba bije nyuma y’ibyumweru bibiri Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Ni mu gihe kandi guhera mu 2008 u Rwanda rwari rwarafashe gahunda y’uko mu burezi amasomo yose azajya atangwa mu Cyongereza aho kuba mu Gifaransa nk’uko byari bisanzwe.


