Umuhanzikazi Ariana Grande Butera mu ntangiro z’Ukwakira 2018 yatandukanye n’umukunzi we, Pete Davidson gusa impamvu ikomeza kuba urujijo.
Kuri ubu byamaze kumenyekana ko uyu mukobwa yatandukanye n’umukunzi we mu rwego rwo kwiha amahoro nyuma y’urupfu rw’uwo bahoze bakundana, Mac Miller.
Imwe mu nshuti za hafi yabwiye, Entertainment Tonight dukesha iyi nkuru iti” Yashatse kuba yajya kure, ahantu hamuha amahoro akaruhuka mu mutwe n’ubwo Davidson yari akimukunda”
Iyi nshuti ihamya ko Davidson yari akimukunda gusa ntibyari gukunda ngo bakomeze gukundana.
https://bwiza.com/2018/10/15/ariana-grande-butera-yatandukanye-numukunzi-we/
Ati” Yumvaga yahora ari kumwe na Ariana Grande gusa ntibyakunze kuko amarangamutima ya Ariana yari yaragiye”
Mu minsi ishize nibwo inshuti za hafi nk’uko TMZ yabitangaje, aba bombi bemezaga ko batandukanye gusa ngo umwe akaba agikunda undi n’ubwo ngo ibyo kongera gukundana ku mugaragaro byo byarangiye.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Aba bombi batandukanye nyuma yaho Ariana Grande yari amaze iminsi anyuza ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko atorohewe n’iminsi kandi ko yumva ashaka kongera kutagaragara mu ruhame.


