Impamvu  Ariana Grande Butera  yatandukanye n’umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Ariana Grande Butera  mu ntangiro z’Ukwakira 2018 yatandukanye n’umukunzi we, Pete Davidson gusa impamvu ikomeza kuba urujijo.

Kuri ubu byamaze kumenyekana ko uyu mukobwa yatandukanye n’umukunzi we mu rwego rwo kwiha amahoro  nyuma y’urupfu rw’uwo bahoze bakundana, Mac Miller.

Imwe mu nshuti za hafi yabwiye, Entertainment Tonight dukesha iyi nkuru iti” Yashatse kuba yajya kure, ahantu hamuha amahoro akaruhuka mu mutwe n’ubwo Davidson yari akimukunda”

Iyi nshuti ihamya ko Davidson yari akimukunda gusa ntibyari gukunda ngo bakomeze gukundana.

https://bwiza.com/2018/10/15/ariana-grande-butera-yatandukanye-numukunzi-we/

Ati” Yumvaga yahora ari kumwe na Ariana Grande gusa ntibyakunze kuko amarangamutima ya Ariana yari yaragiye”

Mu minsi ishize  nibwo inshuti za hafi nk’uko TMZ  yabitangaje,  aba bombi bemezaga ko batandukanye gusa ngo umwe akaba agikunda undi n’ubwo ngo ibyo kongera gukundana ku mugaragaro byo byarangiye.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Aba bombi batandukanye nyuma yaho Ariana Grande  yari amaze iminsi anyuza ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko atorohewe n’iminsi kandi ko yumva ashaka kongera kutagaragara mu ruhame.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *