Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ni bamwe mu bayobozi bakurikiranye imigendekere y’uyu mwitozo.
Dr Zuberi Muvunyi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko uyu mwitozo wagaragaje ubushobozi bwa RDF, ubw’Ibitaro bya Gisirikari n’umutwe w’ingabo ushinzwe ubuvuzi mu gukumira icyorezo cya Ebola.
Yagize ati “Biragaragaye ko urwego Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe bigezeho mu kwitegura ruri hejuru ku buryo icyorezo cya Ebola kigeze mu Rwanda twagikumira kuko dufite ibikoresho byabugenewe ndetse tuniteguye mu buryo buhagije ku buryo icyorezo cya Ebola twagikumira; Ibindi bitaro mu gihugu ubu nabyo byareberaho bikigira kuri uyu mwitozo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko uyu mwitozo wagaragaje ubushobozi bw’uko RDF yiteguye guhangana n’iki cyorezo kiramutse kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda.
Ati “Uyu mwitozo dusoje ndetse na raporo y’umugenzuzi byagaragaje imyitegurire ya RDF mu guhangana n’icyorezo no kwitegura mu gihe haba hagaragaye uwanduye Ebola bikamenyeshwa Ibitaro bya Gisirikari cyangwa se hirya no hino ku mipaka aho Ingabo z’u Rwanda ziri. Tuzakomeza kwitoza no kwiyungura ubumenyi ku cyorezo nk’iki ndetse n’ibindi nk’inshingano zacu mu mutekano ndetse no gutanga ubufasha mu butabazi ku Banyarwanda.”

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko nta muntu wari wagaragarwaho Ebola mu Rwanda kandi igihugu kiryamiye amajanja ngo iki cyorezo gikumirwe; nyuma y’uko guhera muri Gicurasi 2018, mu bice binyuranye bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hagaragaye umubare w’abantu banduye iyi ndwara nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS/WHO).
Iri shami rya Loni rikaba ryari riherutse kuburira u Rwanda, Uganda n’u Burundi rivuga ko ibi bihugu bishobora nabyo kwibasirwa na Ebola ivuye muri iki gihugu cy’abaturanyi cya Congo ikomeje gushingamo imizi.


