Aimable Bayingana umaze iminsi mike atorewe kuyobora ihuriro ry’umukino w’amagare ku bihugu bikoresha Igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ribarizwa mu muryango wa OIF, aravuga ko yasabwe kwiyamamaza kuri uyu mwanya bitewe n’ibyo u Rwanda rwagezeho.
Aimable asanzwe ari umuyobozi w’umukino w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY). Ni umwe mu bagize Komite nshingwabikorwa y’impuzamashyirahamwe nyafurika ku mukino wo gusiganwa ku magare (CAC) yatowe tariki ya itariki 19 Ukwakira 2018 .
Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10 dukesha iyi nkuru, yavuzeko gutorwa kwe kuri uwo mwanya atabiharaniye ahubwo yabisabwe na benshi bashingiye kubyo u Rwanda rwari rumaze kugeraho muri uyu mukino.
Ati “Uko nagiyemo ntabwo nari mbifite muri gahunda(ambition) hari ababinsabye cyane abo muri Afurika by’umwihariko ibihugu byo muri Francophonie byo muri Afurika, bavuga bati u Rwanda hari ibyo rwagezeho. Twagize gutya tubona u Rwanda ruraje muri uyu mukino ruhita runaturusha umukino ubwo rero utowe twagira amahirwe yo kurwigiraho”
Nyuma ya “Tour du Rwanda” u Rwanda rwagaragaye mu marushanwa mpuzamahanga kuri uyu mukino akomeye cyane ayo guha abakiri bato amahirwe muri uyu mukino . U Rwanda rwabishyizemo imbaraga kugera ku ruhando mpuzamahanga , Bayingana we avugako u Rwanda rutaratera intambwe ifatika ku rwego mpuzamahanga ngo hari ikibura.
Ati “ Ukwigaragaza kw’ikipe z’u Rwanda biracyari hasi ugereranyije niz’abanyamwuga bakomeye kuri iyi si, muri Afurika ntidukeneye byinshi byo kwiga keretse kwigira gusa ku bihugu bikomeye”
Kuri we ngo igikenewe ni uko abakinnyi bo muri Afurika bagira amarushanwa menshi ari ku rwego mpuzamahanga ngo nibwo bagera ku rwego rwo hejuru.Yemeza ko Afurika ifite abakinnyi bakomeye muri uyu mukino gusa ngo icyo babuze ni uguhanga mu ruhando mpuzamahanga.


