Muhanga: Abatuye mu murenge wa Rongi barasabwa kwirinda no kurwanya Ibiza

Sangiza iyi nkuru

Mu muganda rusange wo ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2018, wabereye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, abawutuye  basabwe kwirinda no kurwanya ibiza bikunze kwibasira aka gace k’imisozi miremire ya Ndiza ndetse bikanatwara ubuzima bw’abantu, haterwa ibiti bitandukanye.

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kondo akagari ka Ruhango  agace gakikije umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo watujwemo abari batuye mu manegeka, ari naho hatewe ibiti bavuga ko kubera ko aka gace ari inombe ubutaka bwaho bworoshye cyane bigatuma igihe  haguye imvura ahaboneka inkangu, imisozi ikagenda.

Mukashyaka Jeannette umwe mu bahatuye avuga ko uretse kuba bizabafasha no kurwanya isuri ,ngo bizanatuma  babona inkwi zo gucana.

Yagize ati “ibi biti byatewe mu milima yacu bizatuma ubutaka butongera gucika  ariko kandi gereveriya ni igiti cyiza dusanzwe dukuraho inkwi ,tukanagikuraho imihembezo kuko aka gace duhinga ibishyimbo by’imishingiriro gusa bizatuma tunayibona hafi yacu tutagombye gukora urugendo”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kayiranga Innocent asaba abatuye muri aka gace kurushaho kurwanya isuri n’ibiza byakunze kujya byibasira aka gace bikanatwara ubuzima bw’abantu .

Ati «mwongere ibiti aho mutuye n’aho muhinga kuko birwanya isuri ariko na none mutere n’ibiti bivangwa n’imyaka harimo n’iby’imbuto ntidushaka ko ibiza bizongera kudutwara abantu, dushaka ko imisozi yose ikikije aka gace iterwamo ibiti bigafata ubutaka».

Uyu muyobozi kandi asaba abagituye mu manegeka ahantu hakongera gushyira mu kaga abahatuye kwihutira kumenyesha ubuyobozi ngo harebwe uburyo nabo bahimurwa ariko na none abadatuye mu manegeka nabo ngo bakwiye gusuzuma inzu zabo ko zikomeye ,bazirika ibisenge byabo kugira ngo bitazatwarwa n’umuyaga.

Muri uyu mudugudu hatewe ibiti 2000 byose bya Gereveriya byatewe mu myaka y’abaturage, hateganijwe ko hazongera guterwa ibiti by’imbuto zitandukanye higanjemo ibya maracuja n’amacunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *