Umwepisikopi w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel asanga umuryango ari wo ugomba kuba ishingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo.
Mgr Kayinamura avuga ko gihe mu miryango hazaba hatekanye,nta makimbirane arangwa mo,abaturanyi babanye neza, abasengana basengera mu kuri n’ubworoherane,abakorana birinda amatiku, amadini n’amatorero n’inzego bwite za Leta bitazazigora kuvuga ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo byose bizaba byikora.
Ni bimwe mu byo yatangarije Bwiza.com nyuma yo kuganira n’abapasiteri, intumwa z’abakirisitu, abayobozi b’ibigo by’amashuri,ibigo nderabuzima n’imishinga yose ikorera muri Conderence ya Kinyaga muri iri torero bose hamwe bagera ku 102 aho bareberaga hamwe uko uyu mwaka urangira wagenze no gufata ingamba z’ibizakorwa umwaka utaha, ikaba ari gahunda yahuriranye n’ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge kwatangijwe na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge,aho amadini n’amatorero yasabwaga kugira mo uruhare rugaragara.
Aganira na Bwiza.com, Nyiricyubahiro Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko muri iki gihe umuryango nyarwanda wugarijwe n’amakimbirane yo mu ngo kandi inyinshi zigizwe n’abasengera mu madini n’amatorero anyuranye, baba batigisha inyigisho zifashe igihe abo bigisha batabanye neza uhereye mu ngo zabo.
Avuga ko mu itorero ryabo iki kibazo bagifatanye uburemere, aho guhera mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka batangije imikino mu rubyiruko, hagamijwe kurukangurira iyi gahunda, kurusobanurira ibibi byo kwishora mu ngeso mbi cyane cyane ibiyobyabwenge no ku rwigisha kwiteza imbere binyuze mu kubitsa no kuguruzanya, bikaba byaraciye mu mupira w’amaguru, kandi ngo byatanze umusaruro wifuzwaga.
Yagize ati’’ umuryango watangijwe n’Imana ubwayo kandi ni ryo pfundo ry’imibereho yose ya muntu. Twifuza ko imiryango yunga ubumwe,ikabana mu mahoro,ikaba intangarugero mu bumwe n’ubwiyunge,icyo gihe amadini,amatorero ya gukirisitu n’inzego z’umutekano ntizizagira ibibazo byo gukemura amakimbirane kuko ntazaba agaragara,ariko kubigera ho ni urugendo,ni yo mpamvu twese hamwe dufatanije n’inzego bwite za Leta tugomba guhoza ho kugira ngo abantu babane neza.’’
Avuga ko ibibazo by’urudaca byugarije imiryango myinshi muri iki gihe n’iy’abavuga ko basenga bitayisize, aho usanga hari abicana cyangwa bagakorerana ibindi bikorwa bibi kandi bafite aho basengera, kikaba ari ikibazo gisaba ingamba za buri wese,ari yo mpamvu aba bayobozi bafashe ingamba zo gusubiza icyanga cy’ubuzima imiryango myinshi isa n’iyakibuze biciye mu ijambo ry’Imana n’ubukangurambaga buhora ho.
Mukarugwiza Floride uhagarariye abagore muri iyi Conference ya Kinyaga,avuga ko abagore biyemeje guhaguruka bagafata iya mbere mu kugarura urukundo n’ubwumvikane mu miryango myinshi yabibuze, kuko kutagira urukundo ruhamye ari yo ntandaro y’ibibi byose umuntu ashobora gukorera mugenzi we.
Ati’’Leta n’amatorero dusengera mo badushishikariza kubana neza ari yo mpamvu hariho na gahunda ya ndi umunyarwanda abanyarwanda twese twahise mo kandi irasubiza ibyo bibazo byose. Nk’abagore ba Conference ya Kinyaga tuzakomeza guharanira ko imiryango ibana neza nk’uko twabisabwe muri iyi nama kandi dusanzwe twaranabyiyemeje,nubwo bitoroshye ariko tuzi ko icyo umugore yiyemeje n’Imana imushyigikira.’’
Umubwiriza w’iyi Conference,Pasiteri Habiyambere Céléstin, avuga ko ibibazo by’amakimbirane iyo byaje n’amadini n’amatorero adasigara, agasaba abakirisitu barenga 30.000 ayoboye mu maparuwasi 25 kwirinda icyatera amakimbirane no kudahuza cyose, haba mu miryango cyangwa mu itorero ubwaryo, kugira ngo abo bigisha bumve ibyo babwirwa bahereye ku ngeso n’indangagaciro na kirazira by’ababigisha.
Mu kiganiro bahawe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel kuri gahunda ya ndi umunyarwanda, yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari gahunda ikomeza, abasaba guhoza ho mu kuyikangurira abayoboke babo.


