Abaturage bo mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi baravuga ko bagenda bafatwa n’ihungabana baterwa no kuba bashyingura ababo mu bikari by’ingo zabo cyangwa imbere y’umuryango kubera ko uyu murenge nta rimbi rusange ugira.
Gushyingura uwitabye Imana imbere y’umuryango cyangwa mu gikari muri uyu murenge ngo bamwe babibona nk’ibisanzwe kuko bakuze babona nta handi ababo bitabye Imana bashyingurwa,ariko ngo uko imyaka ishira abantu basohokera imbere y’imva z’ababo cyangwa hejuru yazo hateye ibiti mby’imbuto ziribwa,imboga cyangwa indi myaka bagenda bafatwa n’ihungabana ritagira uryitaho.
Vuguziga Franà§oise utuye mu mudugudu wa Gashinjano,akagari ka Cyarukara muri uyu murenge, avuga ko afite akabanza gato atuyemo n’umuryango we w’abantu 12, akaba yaragize ingorane zo kuhagura harashyinguwe abana 2 n’uwahatuye mbere ariko ntabimenye, bikaza kugaragara babona inzu igenda yika bakayoberwa ibyo ari byo, naho ari uko yubatse hejuru y’imva z’abo bana,nta n’uwabibabwiye.
Ati “inzu dutuyemo iri hejuru y’imva z’abo bana kandi ntituzi ba nyira bo kuko twahaguze tutabizi kandi nta muntu wo mu muryango wabo wigeze agatubwira kuko tuhamaze igihe kirekire tuhatuye. Twabibwiwe n’uko twagendaga tubona inzu yika cyane uko imvura yagwaga,twatsindagiramo amabuye bikanga, baza kutubwira ko twubatse hejuru y’imva. Ba nyiri abantu baje bakaduteza ibibazo si nzi uko twabigenza, niba twayisenya tugasembera cyangwa hari ikindi cyakorwa.’’
Yakomeje agira ati “kuba narateye ibiti hejuru y’imva ya sogokuru n’iya nyogokuru na ziriya mboga ureba ni ukubura uko ngira kuko mfite akabanza gato. Binshengura umutima cyane ariko ni ko twese tubayeho ino ntawe useka undi ,twumva ari ibisanzwe,ariko biterwa n’ubuyobozi butigeze bwita ku bibazo nk’ibi.’’
Umukuru w’uyu mudugudu ,Nsababera Jacques,avuga ko baheruka irimbi rusange mu myaka 30 ishize ryari irya Kiliziya gatulika kuko ariho ryuzuye kurishyinguramo birahagarara. Kuva ubwo ngo bashyingura mu ngo kandi bafite utubanza duto haza n’abimukira benshi, ushyinguye uwe bagaherukana ubwo, agaciro k’uwitabye Imana kakarangira aho kandi ngo biramenyerewe.
Ati “tekereza nawe gushyingura umubyeyi wawe cyangwa uwo mwashakanye hafi y’umuryango uko usohotse umusohokeraho. Wabura ute ihungabana? Abagabo bo bafatwa no kujunjama kudasanzwe, abandi bakavuga ko umeze atyo arwaye urupfu rw’uwe naho ari uko gusohokera ku mubiri w’uwe amanywa n’ijoro. Umucumbitsi upfushije umuntu akagira Imana bakamutiza aho amushyingura ntiyongera kumenya ibye kuko ntiyasubira mu rugo rw’abandi ngo agiye kwita k’uwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Nsabimana Théogène,avuga ko, nyuma yo kubona ibi bibazo byose bahurije hamwe abaturage ngo barebe uko byakemuka, akavuga ko bagiye kwishakamo ubushobozi bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha bakazaba baguze isambu y’irimbi rusange.






