Inzara iraca ibintu mu Karere ka Burera kubera ibirayi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe  mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama na Kagogo  mu karere ka Burera bavuga ko baretse guhinga igihingwa cy’ibirayi bitewe n’uburyo imbuto yabahenze bityo ubu inzara ikaba imeze nabi kuri benshi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Radiyo Ijwi rya Amerika kuwa Mbere w’iki cyumweru bavuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi ryatewe n’uburyo ibirayi byigeze kwera ari byinshi maze bikaborera mu mirima bitewe n’amabwiriza Leta yashyizeho arimo  gushyiraho igiciro bafata nko kubima ubwisanzure ku musaruro wabo.

Umwe muri aba utuye mu Murenge wa Rugarama  utarashimye kwivuga amazina yagize ati” Ibirayi byeze ari byinshi biborera mu mirima,twongeye guhinga mu kwa Kane birarumba.Ubu ibirayi byarabuze,umuntu uri kurya ikirayi ni umubosi, ubu babyita inyama cyangwa  batindi barigegeza.”

Mugenzi we yunzemo ati” Ikiro kirigukabakaba maganabiri na, uri kumva ko ntawacyigondera, umuntu yagura akawunga cyangwa ibindi. Ubu nta muntu uri kurya kabiri ku munsi kubera inzara,Ubukene dufite ni ukubera ibirayi. Duheruka kurya ibirayi kera, n’umwana arabaza uko ikirayi gisa.”

Undi muturage wo mu Murenge wa Kagogo unacuruza ibirayi  yagize ati”Inzara igiye kutwica kandi mu minsi ishize twarabimenaga. Ubu ntitubona ibyo ducuruza.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Aba baturage bavuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi ryatumye bareka guhinga ibirayi bahinga ibindi bityo bikaba intandaro y’inzara kandi ko iri gutuma hari abijandika mu bujura.

“ Ruguru iyi bahinze amasaka, ibigori n’ingano kandi ubundi barahingaga ibirayi. Umusaruro w’ibigori ntiwawugereranya n’uw’ibirayi. Ababihinze bahinze bicye kubera ko ino aha nibyo twamenyereye kurya. ”

Aba baturage basaba Leta ko mu minsi iri imbere yareka igiciro cy’ibirayi kikazajya kijyaho bitewe n’uko isoko rihagaze (demand and supply principle).

Yagize ati”None se ubu ko kiri kugura magana abiri n’andi hari ubwo ari Leta yagishyizeho. Ikwiriye (Leta) kutureka tukikorera ibyacu. Nibakomeza kudusaba kujya ku makusanyirizo ibirayi tuzabireka burundu duhinge ibindi.”

Undi wahinze nyuma yo gufata  inguzanyo ya Banki yagize ati” Ibirayi nibiramuka byeze, twifuza ko bareka tukazajya tubyigurishiriza ubwacu nka mbere. Nihagaruka iby’amakusanyirizo nzahomba.”

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi mu kiganiro na  VOA yagaragaza ko Leta ititeguye guhindura uburyo ibirayi bisanzwe bigurishwamo gusa avuga ko binyuze mu nama iherutse kuba hagati y’ubuyobozi, abahinzi  n’amakoperative nta ruhande ruzongera kuryamirwa.

Yagize ati” Ingamba zavuye muri iyi nama zizadufasha gukemura ibibazo bisanzwe biriho. Impamvu abaturage batakira amafaranga ako kanya ni system twashyizeho ibafasha gucunga ayo mafaranga binyuze kuri Banki. Twumvikanye uburyo igiciro cyazajya gishyirwaho hagendewe uko  ibirayi byeze. Sizeni ya mbere, iya kabiri ibirayi biba ari byinshi kuko byezwa n’imvura mu gihe iya gatatu haba hari izuba,twumvikanyeko ibyo tuzajya tubirebaho.Turasaba abahinzi kuzirikana na wa muturage ujya kubigura ku isoko ko nta we ukwiriye kumwunamaho.”

Ikibazo cy’ubuhinzi bw’ibirayi  cyakomeje kugaragara mu turere two mu majyaruguru duhinga ibirayi mu minsi ishize. Ahanini abaturage bavugaga ko Leta yabashyiriyeho amabwiriza agoranye aho bahinga bagasabwa kunyuza umusaruro wabo ku makusanyirizo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *